
Umwe mu banyeshuri bo muri Florida State University (FSU) ukurikiranyweho kwica abantu babiri no gukomeretsa abandi batanu mu iraswa ryabaye ku ishuri ku wa Kane, ni umuhungu w’umupolisi wungirije wo mu gace baherereyemo. Uwo musore, bivugwa ko yigeze gukorana n’inzego z’umutekano ndetse akanaba umwe mu bagize akanama gashinzwe inama z’abaturage ku biro bya Sheriff, mbere y’uko akora icyo gikorwa bivugwa ko yagizemo uruhare.
Iyo Polisi yamufataga, Phoenix Ikner, w’imyaka 20, yari afite imbunda ngufi yahoranye umupolisi witwa Jessica Ikner, nk’uko abategetsi babitangaje binashimangirwa n’ibyanditswe mu mpapuro z’ubucamanza.
Iperereza ryakorewe mu nyandiko z’urukiko ryagaragaje ko Phoenix Ikner yagize ubwana bugoye, aho undi mugore wagaragajwe nk’umubyeyi we umubyara, yashinjwaga kuba yaramujyanye hanze y’Amerika mu buryo bunyuranyije n’amasezerano y’ubwumvikane ku burere bwe, ubwo yari afite imyaka 10.
Sheriff Walter McNeil yabwiye abanyamakuru ati: “Uyu musore yari asanzwe ari mu muryango mugari w’ibiro bya Sheriff by’akarere ka Leon, ndetse yitabiraga ibikorwa byinshi byo guhugurwa twateguraga. Ni yo mpamvu tudatunguwe cyane n’uko yabashije kubona imbunda.”
Jessica Ikner, uvugwa nk’umwe mu bapolisi bakomeye muri ako karere, amaze imyaka irenga 18 akorera mu biro bya Sheriff. McNeil yongeyeho ko “serivisi ye mu muryango nyarugari yaranzwe n’ubwitange buhebuje.” Gusa ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibyo birego.
Phoenix Ikner yari umwe mu bagize Akanama k’Urubyiruko k’Ibiro bya Sheriff, gahunda yashyizweho kugira ngo “hatangwe uburyo buhamye bwo kuganira hagati y’urubyiruko rwo mu karere ka Leon n’inzego z’umutekano,” nk’uko byatangajwe mu itangazo ryo mu 2021. McNeil yamwise “umunyamuryango w’igihe kirekire” muri iyo gahunda.
Ku rubuga rwa Instagram, konti ifite izina rye n’ifoto ye yaje gufungwa nyuma yo kumenyekana amazina ye mu ruhame yari ifite interuro yaturutse muri Bibiliya igira iti: “Uri inkota yanjye y’intambara, intwaro yanjye yo kurwana; nawe nsenya amahanga, nawe nsenya ubwami.”
Nk’uko bigaragara mu byangombwa byo kwiyandikisha ku matora muri Florida, Ikner yari yanditswe nk’umuyoboke w’ishyaka ry’Aba-Republika. Muri Mutarama, yagizwe incamake mu nkuru y’igitangazamakuru cy’abanyeshuri ba FSU, yerekeye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Donald Trump mbere y’uko arahira nka Perezida.
Yagize ati: “Abantu nk’aba usanga bakunze gushimisha, ariko si ku mpamvu nziza,” nk’uko byatangajwe mu nkuru. “Ndakeka ko byakererewe, kuko Trump azarahira ku wa 20 Mutarama. Ntacyo wakora usibye kugerageza kwigomeka ku mugaragaro, kandi sintekereza ko hari ubyifuza.”
Umuvugizi wa FSU, Stephen Stone, yavuze ku wa Gatanu ko Ikner yari akiri umunyeshuri kuri iryo shuri, ariko ntiyabashije gutanga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’ishami yigamo cyangwa igihe amaze ahigira.
Yirukanywe mu itsinda rya politiki kubera imyitwarire iteye inkeke
Reid Seybold, umunyeshuri wa FSU, yabwiye CNN ko yamenyanye na Ikner ubwo bahuriraga mu itsinda ry’inyongera riganiraga ku bibazo bya politiki. Avuga ko Ikner yaje gusabwa kuva muri iryo tsinda kuko imyitwarire ye yatangiye gutera abantu benshi impungenge.
Yagize ati: “Yarakomeje gutuma abantu bumva batameze neza, ku buryo bamwe batangiye kutaza. Ibyo ni byo byatumye dufata icyemezo cyo kumwirukana.”
Seybold yavuze ko amagambo ya Ikner yarengaga kure imyumvire y’ubukonseravative isanzwe.
Ati: “Hashize imyaka ibiri, sinavuga amagambo nyakuri yakoresheje, ariko yavugaga cyane ku ngaruka mbi z’imvange z’umuco no ku buryo abona ko communisme irimbura Amerika.”
CNN ntirashobora kwemeza ibyo birego kuri imyemerere ya Ikner, kandi inzego z’umutekano ntiziratangaza icyo bakeka cyaba cyaratumye arasa.
Amadosiye y’urukiko muri Leon County agaragaza ko nyina umubyara yigeze kumujyana muri Norvege ubwo yari afite imyaka 10, mu buryo bunyuranyije n’amasezerano y’uburere. Mu nyandiko, umwana yari yitwa Christian Eriksen, akaba yarafitanye ubwenegihugu bwa Amerika na Norvege kimwe na nyina.
Nyuma, uwo musore yahinduye izina ava kuri Christian Eriksen ajya kuri Phoenix Ikner, nk’uko umwe mu bayobozi bo mu rwego rw’ubugenzacyaha yabitangarije CNN.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’indahiro ya detektifi wa Sheriff, nyina yigeze kubwira se w’uwo mwana ko amujyanye mu gace ka Florida y’Epfo mu biruhuko byo mu gihe cy’itumba mu kwezi kwa Werurwe 2015. Ariko aho kumujyana aho, yahise amujyana mu mahanga, abikora binyuranyije n’amasezerano bari bafite.
Uwo mubyeyi yahisemo kwemera icyaha cyo kujyana umwana muto hanze y’intara mu buryo bunyuranyije n’itegeko. Yakatiwe iminsi 200 y’igifungo, aho 170 muri iyo yari yamaze kuyimara, asabwa no kuba mu “mugano w’imbaga” mu gihe cy’imyaka ibiri, hanyuma akazakurikirwa n’igihano cy’igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Yategetswe kandi kutagira aho ahurira n’uwo mwana cyangwa abarimu be, abaganga cyangwa abajyanama b’indwara zo mu mutwe, keretse urukiko rubimuhereye uburenganzira.
Nyuma yaje gusaba ko urukiko rusubirishamo icyemezo cyo kwemera icyaha, avuga ko yakemeye atari ku bushake bwe, ariko yasubijwe inyuma.
Ntabwo biramenyekana niba uwo mubyeyi amaze imyaka 10 ishize agikomeza kugirana umubano n’umuhungu we, kandi ntiyigeze asubiza ubwo yageragezwaga kuvugwaho. Gusa nyuma y’iryo raswa, yanditse kuri Facebook agaragaza impungenge, avuga ko se w’umuhungu we atigeze amusubiza ubwo yamwandikiraga amubaza niba umuhungu we wiga muri FSU ameze neza.
Abaturage bo mu gace ka Leon baracyagerageza kumva ukuntu umuntu wigeze kuba hafi y’inzego z’umutekano ashobora gukora igikorwa nk’icyo.
Kenniyah Houston, umwe mu bari bagize akanama k’urubyiruko ka Sheriff, yabwiye CNN ko yatunguwe cyane no kumenya ko uwarashe yigeze gukorana nawe muri icyo gikorwa. Nubwo atari amwibuka neza, yavuze ko uwo muryango wagendeye ku gitekerezo cyo guteza imbere ubufatanye n’amahoro, bityo ibyo yaketsweho byabaye ibintu biteye ubwoba.
Ati: “Ni cyo twari twarashyize imbere – gufata ibyemezo byiza. Kuba hari ibisa gutyo bivuye mu muntu wahoze muri iryo tsinda ni ibintu biteye ubwoba … birababaje.”