Mu Mujyi wa Kigali, ahazwi cyane mu myidagaduro nโimyemerere yโijoro rigezweho, Tiamo Lounge i Remera irongera yerekane impamvu ikomeje kuvugwa nโabatari bake. Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Mutarama 2026, hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe TAKEOVER, kiraba ari ijoro ryo kwishimira umunsi wo kuri uyu wa Gatatu doreko Imana iba ikomeje kudutiza iminsi yo kubaho.
Ni igitaramo kirasusurutsa benshi, kikaba kirasusurutswa nโumuziki uvanze neza, urab uri gucurangwa na DJ Joo, umwe mu ba DJ bazwiho gutuma ijoro riba iridasanzwe kubera umuziki avangavanga. Ku ruhande rwโuyobora ibirori, QUEEN Runner araba ari we mc, akazamura ibyishimo byโabitabiriye, abinyujije mu magambo aryoshye nโimiyoborere irimo ubunararibonye.
Tiamo Lounge ikomeje kwigaragaza nkโahantu hatandukanye nโahandi, si mu muziki gusa, ahubwo no muri serivisi nziza, ibinyobwa byateguwe mu buryo buhanitse, n’amafunguro kandi aryoshye bituma uhagenda wumva wisanze iwanyu. Ni ho hantu hahurira abakunda umuziki mwiza, nโabashaka kuruhuka mu buryo bwโakataraboneka hagati mu Cyumweru.
Igitaramo cyiswe TAKEOVER Wednesday Night ni ijoro ryo kwitandukanya na stress, ukanezerwa n’uko Imana ikomeje kugutiza ubuzima muri iy’Isi, ukanishimira injyana ziryoheye amatwi.
















