Igitero cyo kuri uyu wa Mbere cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa habaye ikindi gitero cyahitanye abantu 52, mu gihe ubuyobozi bukomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga kubera intege nke mu gucunga umutekano.
Abagizi ba nabi bikekwa ko ari abajura biba Inka, bagabye ibitero mu midugudu ibiri yo mu karere ka Bassa, muri Leta ya Plateau, bahitana abantu 50 ndetse banakomeretsa benshi. Abatangabuhamya n’amatsinda y’ubutabazi batangaje ko abantu batarenga 51 aribo bamaze kumenyekana ko bishwe, abandi benshi bagakomereka bikabije.
Umwe mu baturage yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abishwe bashyinguwe mu muhango rusange, ibintu byateye intimba abaturage b’ako gace basanzwe babayeho mu bwoba n’umutekano mucye.
Leta ya Plateau, iherereye hagati muri Nigeria, izwiho kuba icumbikiye amoko menshi atandukanye. Intambara hagati y’abahinzi n’aborozi b’abayisilamu ni kimwe mu bibazo by’ingutu bimaze igihe bihangayikishije abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Amnesty International, iyo miryango yahamije ko abagizi ba nabi banasahuye inzu z’abaturage ndetse bagatwika amazu, ibintu byateje ibihombo bikomeye n’ubuhungiro bw’abantu batari bake.
Amnesty kandi yashinje ubuyobozi bw’Igihugu uruhare mu kudashyira imbaraga mu kurinda abaturage, binyujijwe mu kudashyiraho ingamba zihamye zo guhashya ubu bwicanyi.
