Mu gihe Jude Bellingham yahanishijwe ibihano by’imikino ibiri adakina kubera amagambo yabwiye umusifuzi mu mukino Real Madrid yahuyemo na Valencia, kuri uyu wa Gatandatu yagaragaye muri Stade Santiago Bernabéu.
Uyu mukinnyi w’Umwongereza yicaranye na mama we Denise Bellingham, ndetse n’inkumi bivugwa ko bari mu rukundo, Ashlyn Castro, w’imyaka 27.

Uyu mukobwa w’Umunyamerika asanzwe ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza ubuzima bwe bwa buri munsi.
Kugaragara kwa Ashlyn Castro muri Santiago Bernabéu byongeye gushimangira ibyavugwaga ko yaba ari mu rukundo na Jude Bellingham.
Hari hashize igihe gito bivugwa ko uyu mukinnyi wa Real Madrid akundana n’umukobwa w’Umuholandi witwa Laura Celia Calk, ariko uyu we yaje guhakana ayo makuru avuga ko nta kintu gikomeye kiri hagati yabo.
Ashlyn Castro si ubwa mbere avuzwe mu rukundo n’abakinnyi b’ibyamamare, kuko mbere byigeze kuvugwa ko yakundanye na Ben Simmons, umukinnyi wa Basketball ukina muri NBA. Ubu ariko, asa n’uwabwiye imitima y’abakunzi ba Real Madrid ko ari we wegukanye urukundo rwa Jude Bellingham, dore ko bamaze iminsi bagaragara bari kumwe mu bihe byiza.
Ibi byose bibaye mu gihe Bellingham ari mu bihe byiza muri Real Madrid, aho amaze gutsinda ibitego 20 mu marushanwa atandukanye, akanagira uruhare rukomeye mu mikinire y’iyi kipe. Gusa, kuba atari gukina imikino ibiri ya shampiyona bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ikipe ye, cyane cyane ko bahanganye na Girona iri mu bihe byiza.
Nubwo atari mu kibuga, Bellingham yagaragaje ko akomeje gushyigikira bagenzi be, akaba ari kumwe n’umuryango we ndetse n’umukunzi we bishimangira ko afite ubuzima bwiza mu gihe atari gukina.
