Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDNB, FDLR n’abitwaje intwaro ba Wazalendo, ryagabye igitero ku Banyamulenge mu gace ka Rugezi, kari muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru y’iki gitero yamenyekanye binyuze mu butumwa bugufi bwagejejwe ku Bwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho bwagiraga buti: “Umwanzi araduteye mu Rugezi.”
Ubu butumwa bwakomeje bugira buti: “Yateye ahitwa i Muchikachika, ubu atangiye kwadivasinga yerekeza ahari abaturage n’ahari Twirwaneho.”
Bivugwa ko iki gitero cyagabwe saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.
Amakuru yemeza ko urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rukomeje kumvikana muri Rugezi ndetse no muri Minembwe Centre. Umwe mu batuye muri kariya gace yagize ati: “Ubu turi kumva imbunda zikomeye mu gice cya Rugezi.”
Yakomeje agira ati: “Batubwiye ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryateye abacu, ari bo Twirwaneho na M23.”

Iki gitero kibaye nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize Abanya-Minembwe baragaruye ituze.
Ibitero byaherukaga kugabwa ku Banyamulenge byakozwe n’ingabo z’u Burundi mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, byabaye mu duce twa Mikenke na Bijabo, aho zahagabye ibitero ziturutse i Ndondo ya Bijombo no mu Bibogobogo ku muhanda wa Uvira–Baraka.
Ni ibitero byamaganiwe kure n’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), binyuze ku muvugizi waryo, aho batangaje ko nibikomeza bazakora ibishoboka byose kugira ngo babihagarike, nk’uko babyitwayemo no mu tundi duce.
Kugeza ubu, imirwano iracyakomeje hagati y’impande zombi. Amakuru amwe avuga ko ingabo za Leta, FARDC, ziri kugaba ibitero ariko Twirwaneho yo ikaba itararasubiza.
Umwe mu bayobozi ba Twirwaneho yagize ati: “FARDC n’abambari bayo bari kuturasa, ariko ntiturabasubiza.”