Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2025, Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ryagabye igitero gikomeye ku birindiro by’umutwe wa M23 mu gace ka Katana, kari kimaze amezi agera kuri atatu kigenzurwa n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi buri i Kinshasa. Iki gitero cyabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, kizwi kandi nka Bukavu Airport.
Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego zitandukanye z’umutekano muri ako gace, agaragaza ko uyu mutwe wa M23 wamenye kare iby’iki gitero, maze usubiza inyuma izo ngabo zikihagera.
Abaturage bavuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu duce twa Katana, birushaho gutera ubwoba abaturage bahatuye, benshi bahitamo guhunga bagana mu bice bikirimo ituze n’umutekano.
Uru rusaku rwamaze igihe gito ariko rwagize ingaruka ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko abatuye hafi y’umujyi wa Katana. Hari abavugaga ko abana n’abagore bahungishijwe byihuse, bamwe bagana ibice byegereye umupaka w’u Rwanda n’abandi berekeza mu mashyamba ya Kahuzi-Biega.
Ibi bitero bishya byateye impungenge z’uko intambara ishobora kongera kwaduka mu gace ka Kivu y’Amajyepfo, aho amahoro amaze igihe kirekire adashinga imizi.
Imirwano yo ku munsi w’ejo ni ikimenyetso cy’uko ibibazo by’umutekano bikomeje kuba insobe, cyane cyane ko umutwe wa M23 utagaragaza intege nke mu guhangana n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Umutwe wa M23 waherukaga kwigarurira agace ka Katana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2025, mbere y’uko unafata umujyi wa Bukavu tariki ya 16 Gashyantare. Kuva icyo gihe, M23 wakomeje gushimangira ko ushaka impinduka mu miyoborere y’igihugu, uvuga ko urwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo babangamiwe n’akarengane, ivangura n’iyicarubozo.

Bamwe mu bakurikirana politiki y’uwo murwa bavuga ko kuba ingabo za Leta zikomeje gusubizwa inyuma buri gihe zigabye ibitero, bigaragaza intege nke mu mikoranire y’ihuriro ryazo, ritabasha guhagarika M23.
Gusa, Leta y’i Kinshasa ivuga ko iri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cya M23 mu nzira ya gisirikare n’iya dipolomasi.
Katana, iherereye muri teritwari ya Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikomeje kuvugwa mu itangazamakuru ry’imbere mu gihugu no hanze, kubera imirwano ihabera kenshi, ikangiza byinshi mu mitungo n’imibereho y’abaturage. Mu gihe nta gikozwe ngo impande zihanganye zicare ku meza y’ibiganiro, biragaragara ko ubu buryo bwa gisirikare bukomeje guteza ibibazo abaturage b’ako gace.