Amakuru aturuka i Baraka, muri teritwari ya Fizi, aravuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri mu myiteguro yo kugaba ibitero ku bice bya Minembwe, aho umutwe wa Twirwaneho na M23 usanzwe ufite ibirindiro.
Ibi byatangajwe mu ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, habaye inama yabereye kuri Hotel Kashamata iherereye mu mujyi wa Baraka, yahuje ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Iyi baruwa yemeza ko iyo nama yari igamije kurebera hamwe ingamba zo kwambura ubuyobozi bwa Minembwe umutwe wa Twirwaneho na M23, ubu bigenzura agace kanini ka Komine ya Minembwe, harimo Rugezi, Minembwe, Mikenke na Kamombo.
Bivugwa ko ingabo za FARDC zohereje amatsinda abiri y’abasirikare baturutse i Kalemie, harimo abarwanyi 30 ba “sniper” (abasirikare b’inzobere mu kurasa ku ntera ndende), hamwe n’abandi basirikare basanzwe.
Aba ngo bagomba kwifatanya n’abandi baturuka i Uvira na Baraka, bagahurira mu misozi yo hejuru, bakagaba ibitero bifatanyije n’imitwe ya Wazalendo iyobowe na Ngomanzito, Nguvu za Milima, Zalambuka na Kakobanyi. Ibitero bivugwa ko bizibanda ku duce twa Rugezi, Point Zero na Mikenke.
Umwe mu barwanyi b’umutwe wa Twirwaneho, avuga ko ku bijyanye n’iyi gahunda, yatubwiye ko na bo batangiye kumva ayo makuru mbere y’uko inama iba, ariko yemeza ko ntacyo ayo mashyirahamwe y’ingabo ya Leta azageraho.
Yagize ati: “Ni amakuru twatangiye kumva ejo bundi ku cyumweru iyo nama itarakorwa. Kuko ibyombo bya Mai Mai turabimotaringa. Ayo makuru barayigamba.”
Yakomeje agira ati: “Ku byombo byabo bavuga ko bazatera Rugezi, Mukoko na Mikenke. Ariko bazakubitwa nabi. Twirwaneho na M23 bifite igisirikare kizi icyo gukora.”
Kuva mu mpera za 2017, ubwo intambara yatangiraga mu misozi miremire y’i Mulenge hagati ya Twirwaneho na Mai Mai, byagiye bigaragara ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zibogamiye kuri Mai Mai.
Gusa nyuma yaje kwerura ibyo byari bimaze igihe bikorwa rwihishwa, ariko nyuma y’aho, Twirwaneho yazirukanye mu duce twa Minembwe na Mikenke, turafatwa n’uwo mutwe mu mpera za Gashyantare 2025.
Umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigenzura igice kinini cya Komine ya Minembwe kuva mu ishyamba rya Sara hafi ya Kabanju kugeza mu Cyohagati, harimo Rugezi, Minembwe, Mikenke na Kamombo.
Mu bice bigenzurwa n’iyi mitwe, harangwa amahoro n’ituze ku baturage ndetse no ku nyamaswa, bitandukanye n’ahagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, iza FDLR, iza Wazalendo n’iza Leta y’u Burundi, aho imvurungano ari umuco, nk’uko bigaragara mu bice bya Fizi, Baraka, Bibogobogo, Bijombo n’umujyi wa Uvira.
