Liverpool ntiyabashije kubona intsinzi kuri Manchester United muri uyu mukino wahuruje abantu benshi kuri Anfield, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2. Umukino wagaragayemo imbaraga nyinshi n’intsinzi zitamenyekana kugeza ku munota wa nyuma.
Lisandro Martinez yafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 14, aho yatsinze igitego cyari cyatanzwe ku mupira wari utewe neza na Bruno Fernandes. Gusa Liverpool ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kotsa igitutu abakinnyi ba United, bishyura igitego ku munota wa 36 binyuze kuri Cody Gakpo.
Icyo gihe abafana ba Liverpool bari bamaze kugarura ibyiringiro, Mohamed Salah yongeraho ikindi gitego ku munota wa 54, cyatumye ikipe ye ibona amahirwe yo kuyobora umukino.
Gusa, Manchester United ntabwo yacitse intege kuko Amad Diallo yaje kwishyura igitego ku munota wa 82, ashyira umukino mu mibare itoroshye ku mpande zombi.
Uyu mukino wakinwe mu rwego rwo kwerekana kutishimira uko Premier League iyobowe, aho abafana ba Liverpool bagaragaje ko banyotewe no kubona impinduka mu buryo shampiyona igenzurwa.
By’umwihariko, hari ikibabazo ku miyoborere y’ishyirahamwe rishinzwe kugenzura umupira w’amaguru mu Bwongereza, rikomeje gushinjwa kwirengagiza ibibazo bimwe na bimwe by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.
Liverpool yerekanye ubushobozi bwo kugaruka mu mukino nubwo itigeze ibona insinzi yifuzaga. Ibi byasize ikipe y’umutoza Arne Slot akomenyanya umwanya wambere we n’ikipe ye ayoboye
Uyu mukino waranzwe kandi n’ibyemezo bikomeye by’abasifuzi, byibajijweho n’abafana b’amakipe yombi, ndetse n’uburyo abakinnyi b’ingenzi b’amakipe yombi bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu guhangana no kwigaragaza kudasanzwe.
Ese ibi bisobanuye iki ku makipe yombi? Liverpool irakomeza guhatanira umwanya wambere wagateganyo iriho kugeza na nubu? muri shampiyona mu gihe Manchester United nayo idashaka kurekura umwanya wa 13 ifite ku rutonde rw’agateganyo. Umukino nk’uyu wongeye kwerekana ko Premier League ari shampiyona irimo guhangana gukomeye, aho buri mukino uba ufite agaciro gakomeye ku makipe.