Ikipe ya Nottingham Forest yo mu Bwongereza yamaze kugera ku bwumvikane n’ikipe ya Stade Rennais yo mu Bufaransa kugira ngo izane rutahizamu w’Umunyafurika ufite inkomoko muri DRC, Arnaud Kalimuendo. Amakuru aturuka mu binyamakuru byegereye ku ikipe y’i Nottingham yemeje ko impande zombi zasinye amasezerano ku mafaranga agera kuri miliyoni €31.5.
Ibi bivuze ko Kalimuendo, wakiniye amakipe akomeye nka Paris Saint-Germain akiri muto mbere yo kwerekeza i Rennes, agiye guhita ahabwa uruhushya rwo kujya mu Bwongereza kugira ngo akore ikizamini cy’ubuzima kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yamaze igihe agaragaza impano idasanzwe mu gutera imbere, aho yagiye ashimirwa uburyo yihuta imbere y’izamu ndetse no kuba azi gutsindira mu bihe bikomeye.
Mu gihe gito yakiniye Rennes, yagiye yigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bufaransa. Nottingham Forest iri gukora impinduka zikomeye muri iri soko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.
Uretse Kalimuendo, iyi kipe iri no mu biganiro byo kuzana abandi bakinnyi barimo Omari Hutchinson na James McAtee, bikaba bigaragaza ko Forest ifite intego yo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatana mu cyiciro cya mbere cya Premier League.
Abasesenguzi bavuga ko izina rya Kalimuendo riza kongera imbaraga mu busatirizi bwa Forest, cyane ko iyi kipe yagiye igorwa no kubona ibitego byinshi mu mwaka ushize. Abafana bayo bakomeje kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu musore ashobora kuba igisubizo bari bamaze igihe bategereje.
Kalimuendo we ubwe, mu magambo make yatangaje ko yavuze ko yishimiye cyane gutera indi ntambwe mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru, yizeza abafana ko azatanga byose mu kibuga. Uyu mukinnyi azagera mu Bwongereza mu minsi mike iri imbere kugira ngo atangire urugendo rushya rwa Premier League.
