Sosiyete ikora imodoka zigezweho, Tesla Inc, yatangaje ko imodoka zayo zo mu bwoko ‘Cybertruck’ zisaga ibihumbi 63 zagaragaweho ikibazo cy’amatara (parking lights) atanga urumuri rwinshi cyane ku buryo ashobora kubangamira izindi modoka mu muhanda.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohotse, iki kibazo cyagaragaye ku modoka zagurishijwe hagati ya 2024 na 2025, zifite verisiyo y’ikoranabuhanga ya kera, itandukanye n’iya vuba 2025.38.3, yashyizwe hanze ku wa 10 Ukwakira 2025. Izi modoka zakozwe hagati ya taliki 13 Ugushyingo 2023 na 13 Ukwakira 2025, zikaba zose zagaragaweho ikibazo kimwe nta n’imwe ifite umwihariko cyangwa ikinyuranyo mu mikorere y’amatara yayo.
Tesla yavuze amatara y’imbere, cyane cyane ayo bita parking lights, atanga urumuri rufite ingufu nyinshi cyane kurusha ibisanzwe, ku buryo iyo imodoka iri mu muhanda ishobora kurangaza cyangwa kubangamira abashoferi b’indi modoka.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Tesla yatangaje ko iri gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (software update) buzifashishwa mu gusubiranya urumuri rw’amatara hatabayeho gusimbuza ibikoresho bya mashini. Iyi gahunda izakorwa ku buntu ku bakoresha izo modoka bose, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa kompanyi.
Umuvugizi wa Tesla yavuze ati: “Twamenye ko hari imodoka zifite amatara atanga urumuri rwinshi kurusha ibisanzwe. Turimo gukora ibishoboka byose ngo dukemure ikibazo mu buryo bwihuse kandi bwizewe, hatabayeho gushyira ubuzima bw’abashoferi mu kaga.”
Ni ubwa mbere Cybertruck, imwe mu modoka zigezweho cyane ku Isi, igaragaweho ikibazo gifitanye isano n’imikorere y’amatara kuva yatangira gushyirwa ku isoko. Ubusanzwe, izi modoka zigaragara nk’ifatizo ry’ikoranabuhanga rihanitse, cyane cyane mu bijyanye n’ubwirinzi, imikorere y’amashanyarazi, n’ubushobozi bwo kwihagararaho mu muhanda.
Abasesenguzi bo bavuga ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n’imikorere idasanzwe ya sisiteme y’amatara intelligent lighting, yashyizweho mu rwego rwo kongera umutekano w’abatwara imodoka nijoro. Gusa, mu by’ukuri, yagaragaje uruhande rwayo rubi rwatumye amatara atanga urumuri rwinshi kurenza urwego rwemewe n’amategeko y’imihanda.
Tesla yashimangiye ko izakomeza gukorana n’inzego zishinzwe iby’umutekano wo mu muhanda kugira ngo hakurikiranwe neza ko imodoka zose zasubijwe mu buryo busanzwe, kandi ikaba yizeye ko icyo kibazo kizaba cyakemutse burundu bitarenze mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira.
















