
Crysto Panda yamaze gutangaza impamvu yatumye asezera kuri NTV Uganda, aho yari amaze kubaka izina rikomeye nk’umushyushyarugamba w’ikiganiro cy’abangavu n’ingimbi, T-Nation.
Panda, wagiye kuri iyo televiziyo ikorera kuri Serena mu 2016 asimbuye Sheilah Gashumba, yamaze imyaka myinshi asura amashuri no gutegura ibirori by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, agera ku rwego rwo gukundwa cyane n’urubyiruko.
Gusa mu mwaka wa 2022, yaje kugenda mu buryo butavuzweho rumwe, bituma abafana benshi bibaza icyabaye.
Mu kiganiro yagiranye na YouTuber Allan Cruz, Panda yafunguye imitima avuga ku byabaye byamuteye kugenda.
Yagize ati: “Bavuganye n’umwanditsi w’ikiganiro bambwira ko bashaka kuvugurura gahunda. Ntabwo banyirukanye. Icyo gihe NTV yari iri mu gihe cy’impinduka mu buyobozi.”
Nubwo ibisobanuro bitangajwe ku mugaragaro byavugaga ko hari gahunda yo kuvugurura, Panda yemeza ko hari izindi mpamvu z’imbere mu kigo zaba zaragize uruhare mu gutuma agenda.
Yagize ati: “Si ukwishyira hejuru, ariko nari umwe mu bakozi bahembwaga amafaranga menshi. Ntekereza ko bamwe mu bayobozi batabyishimiraga, cyane cyane ko nakoraga isaha imwe gusa.”
Yakomeje avuga ati: “Nigeze no kwumviriza umwe mu bayobozi mu cyumba cy’itunganyirizwa ry’ibiganiro avuga ku mushahara wanjye no uko bumvaga bibabangamiye.”