Hari amakimbirane ashira vuba, ariko hari n’ayandika amateka kubera igihe amara ndetse n’ingaruka asiga. Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, kimwe mu bibazo byakomeje kuvugisha benshi ni icyatandukanyije Alex Muyoboke na Dj Pius, bombi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Mu gihe cy’imyaka umunani ishize, aba bombi bagiye bagaragaza kutavuga rumwe ku ruhame, cyane cyane ku bijyanye n’inkomoko n’amateka y’indirimbo Agatako, ikibazo cyatumye amagambo akomeye acicikana hagati yabo ndetse n’ababakurikira.
Icyakora, muri iyi minsi hari ibimenyetso bishya bituma benshi batekereza ko umwuka mubi wari umaze imyaka hagati yabo ushobora kuba uri kugenda ushira. Nubwo nta ruhande ruratangaza ku mugaragaro ko rwiyunze n’urundi, imyitwarire yabo iheruka yatumye havuka icyizere cy’uko hashobora gufungurwa ipaji nshya y’umubano.

Niba ibyo bimenyetso bikomeje gufata indi ntera, bishobora gusiga inyuma imyaka umunani y’amakimbirane, maze abafana b’umuziki nyarwanda bakongera kubona Alex Muyoboke na Dj Pius mu mubano urangwa n’ubwubahane n’ubufatanye aho guterana amagambo.















