Umunyamerika Will Smith, umwe mu bantu bafite izina rikomeye muri sinema no mu muziki, ari mu maboko y’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusomanira ku rubyiniro n’umuhanzikazi India Martínez.
Ibi byabaye mu gitaramo cya ‘Univision’s Premio Lo Nuestro Awards’ cyabereye mu mujyi wa Miami, aho aba bombi bari mu biganiro byo kugaragaza impano zabo.
Nubwo gusomanira ku rubyiniro byaba ari ibintu bisanzwe mu myidagaduro, ibintu byaje gufata indi ntera ubwo Will Smith yateruraga India Martínez nyuma yo gukorana umuziki w’akarusho.
Ibi byatumye bamwe mu bafana babo bavuga ko imyitwarire yabo itari myiza yatumye bamwe mu bafana babishyiramo umwikomo.
Ibi bikorwa byatumye habaho impaka mu bakurikirana ibikorwa bya Will Smith ndetse no mu bafana ba India Martínez.
Ni mu gihe bamwe babibonye nk’ibikorwa by’umwihariko, abandi babifata nk’ibintu bitari bikwiye, cyane cyane ku rubyiniro.
Ibitekerezo by’abafana bari hagati y’uko ibyo bikorwa byari bigamije guteza imbere umuco no kugaragaza impano z’abahanzi, cyangwa ko byaba bigamije guha urukundo rwinshi abantu. Ibi biracyari inkuru ikomeje kuganirwaho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.
