Abarengera inyungu z’umuhanzikazi Marina baramagana ibivugwa ko yaba yibye indirimbo iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ahubwo bo bavuga ko umuhungu uvuga ko ari iye ashobora kuba ari we wayitiriye Marina, ayisubiramo nyuma yo kuyibona mu buryo butazwi.
Marina yagize ati: “None se indirimbo maranye imyaka ine nayiba gute? Nyikoze kera, nkiri gukorana na Passy Kizito, twatangiriye kuyikorera kwa Element. Simbizi ukuntu yagira ngo ni iye.”
Yongeyeho ko nta na rimwe yigeze amenya uwo musore uvuga ko indirimbo ari iye, kuko n’igihe bamubajije yatangaje ko ngo yayikorewe na Element, nyuma bigasobanuka ko atari byo. Dutekereza ko yaba yarayibonye mu buryo bwo gusangiza indirimbo ku bantu, hanyuma akayisubiramo,” Marina akomeza asobanura.
Eric ureberera inyungu za Marina we yemeza ko ikibazo cyamenyekanye kere, ndetse ko mbere y’uko basohora indirimbo yabo bari bafite amakuru ko hari undi muhanzi watangiye kuyiyitirira, anashyira verisiyo ye kuri YouTube.
Yagize ati: “Twari tubizi. Tumaze gusohora iyacu twasabishije iya YouTube kuko ari iyacu. Uwo musore yigeze no kumpamagara ambwira ngo tuyimufashe asohore kuko yayikorewe na Element, ndetse ansaba ibihumbi 200 Frw. Nyuma yo kubaza Element na Passy Kizito twemeje ko batamuzi rwose, duhitamo gushyira hanze iyacu.”
Kugeza ubu uruhande rwa Marina ruvuga ko nta gushidikanya indirimbo ari iyabo ndetse ko imyaka ine bayimazeho ari gihamya ifatika ko nta bujura bukirimo.














