Dr. Rwagasore, ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), yatangaje ko hari umugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka 30 banduye indwara y’ubushita bw’inkende, izwi nka MPox cyangwa Monkeypox. Abo bantu basanzwe bava cyangwa bajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho iyo ndwara yari imaze iminsi igaragara.
Uko yandura
Iyi ndwara yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uwayanduye, mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana, no mu gusuhuzanya. Ushobora kwandura iyi ndwara urumwe n’inyamaswa iyirwaye cyangwa se ukabiterwa no kurya inyamaswa zo mu gasozi. Iyi ndwara ishobora kugera mu mubiri w’umuntu binyuze mu matembabuzi, haba mu mazuru, mu jisho, mu kanwa, no mu nzira z’ubuhumekero.
Ibimenyetso
Abafashwe n’iyi ndwara bagira ibiheri mu mayasha biryaryata kandi bifata mu myanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Umurwayi kandi ababara umutwe, mu ngingo, ndetse ahinda umuriro mwinshi; ibyo byose bikamutera amaribori.
Uko wayirinda
Dr. Rwagasore avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, ari ngombwa kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ufite ibi bimenyetso kandi abantu bagomba kongera gukaraba intoki kenshi. Guhabwa urukingo rwa Smallpox ni cyo gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox. Kuri ubu, inkingo nk’izakoreshwaga ku gihe cy’icyorezo cya Smallpox ntizihari kuko hashize imyaka 40 kiranduwe ku Isi.
Ubuvuzi
Kugeza ubu, nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara ndetse bivugwa ko ari yo ubwayo ishobora kwikiza. Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe kurwanya ibyorezo (UKHSA), bavuga ko iyi ndwara abantu bashobora kuyikira vuba mu gihe cy’ibyumweru bike kandi itandura cyane mu bantu mu buryo bwihuse ugereranyije n’ibindi byorezo nka COVID-19.
Impamvu yitwa Monkeypox
Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba. Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba. Nyuma yaje gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970. Nyuma yaho, yaje gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone. Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka ya 2018 na 2019, hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel, na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.
Inkingo nshya
Hari inkingo nshya zakozwe n’Ikigo cya Bavarian Nordic ziherutse kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Izo nkingo zifite amazina y’ubucuruzi ya Imvanex, Jyneos na Imvamune.
Aho inkuru yavuye: Taarifa/Rwanda