Inka zibarirwa mu mirongo z’Umunyamulenge Pasiteri Gahungu, zari zarahawe umugabo wo mu bwoko bw’Abafulero witwa Mazembe ngo azimurarire, yazihinduye ize, zimwe arazigurisha ku giciro giciriritse, izindi arazitanga.
Ibi byatangajwe mu ibaruwa ubwanditsi bwa Kasuku Media bwahawe ku manywa w’uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025. Iyo baruwa ikubiyemo ubutumwa bukomeye buvuga ku ihohoterwa rikabije Abanyamulenge bakomeje gukorerwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko iyo baruwa ibivuga, igira iti: “Mazembe waragiraga inka za Pasiteri Gahungu yazimaze. Azigurisha uko yishakiye, izindi akaziha Wazalendo bakazibaga.”
Barakomeza bagira bati: “Mu minsi ibiri gusa y’iki cyumweru turimo, amaze kugurisha inka zirindwi. Ikibabaje ni uko imwe muri zo, kandi yari nkuru, yayigurishije $150 nyamara yagombaga kugura $500.”
Ubutumwa bukubiye muri iyo baruwa bukomeza bugira buti: “Yageze n’aho asobanurira Wazalendo ko inka ari ize. Ubu zamaze kwitwa ize kandi nyamara yari umwungeri uziragira, ndetse akabihemberwa.”
Izo nka Mazembe yazigiriye i Luvungi, muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nyirazo, Pasiteri Gahungu, atuye i Kamanyola ahagenzurwa n’inyeshyamba za M23 na Twirwaneho bibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC).
Mazembe ari gukora ubwo buhemu mu gace ka Luvungi kagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai yiyise Wazalendo, aho hanabarizwa ingabo z’u Burundi, iza FARDC ndetse na FDLR.
Ubwambuzi si ubwa mbere buba. Abanyamulenge bakomeje kunyagwa n’Abanyafurero, nk’uko byabaye no mu bice bya Milimba n’ahandi.
Muri ibyo bice kandi, umutekano uragenda urushaho kuzamba, cyane cyane kubera igitutu cya Wazalendo bitwaje ko birwanira na M23 na Twirwaneho, bagerageza kugarura umujyi wa Uvira uri hafi y’ahitwa i Luvungi.
Ibyo bigatuma habaho imirwano idasobanutse, aho Wazalendo barara barasa amasasu ngo M23 yabateye, nyamara bikaba ari urwiyerurutso.
