Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuzamukirwa n’icyorezo cy’inzara cyibasiye abaturage hirya no hino mu gihugu, ijwi ry’abaturage n’abasesenguzi rirushaho kuvuga ritabaza ku micungire mibi y’umutungo wa Leta, birushijeho gukara nyuma y’amakuru y’uko miliyari z’amafaranga akomeje kujya mu gushyigikira amakipe y’umupira w’amaguru akomeye kandi akize kurusha abaturage basanzwe.
Raporo z’inzego z’ubuzima n’imirire zigaragaza ko abaturage barenga miliyoni 28 bugarijwe n’inzara ikabije, naho abana bato basaga miliyoni 5 bahanganye n’imirire mibi ikomeje kwiyongera ubutitsa. Ibi bituma RDC ishyirwa ku rutonde rw’ibihugu biri mu kaga gakomeye ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa.
Icyakora mu gihe abaturage basaba ubufasha bwihutirwa, raporo ziravuga ko Leta ikomeje gushyira amafaranga menshi mu bikorwa bitarimo ubuzima bw’abaturage, birimo n’inkunga igenerwa amakipe ya ruhago afite ubushobozi bwinshi kurusha benshi mu baturage basanzwe. Ibi byateye impaka nyinshi ndetse n’umujinya mu baturage bavuga ko Leta itarimo gutekereza ku mibereho yabo.
Umwe mu bakozi bashinzwe ubuzima n’imirire, utuye i Kinshasa, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Congo ati: “Ni ibintu biteye ubwoba. Umuturage apfa ku bw’inzara buri munsi, ariko igihugu gifite ubushobozi gikomeza gushyira miliyari mu bikorwa bitihutirwa. Ibi ntibyumvikana na gato.”
Abasesenguzi b’ubukungu n’imiyoborere bemeza ko ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu micungire y’imari ya Leta, ndetse bikaba bishobora gukomeza guteza ubwigunge, umujinya n’imvururu mu baturage bumva ahubwo barimo kwibagirana.
Abaturage barasaba ko hakoherezwa igenzura ryimbitse ku micungire y’umutungo wa Leta, bityo amafaranga akajya ashyirwa mu bikorwa by’ingenzi: ubuzima, uburezi, imirire, amahoro n’umutekano aho kurenza imbere ibikorwa by’imyidagaduro bitagira uruhare mu guhangana n’ibibazo bikomeye igihugu kirimo.
Ibi bibazo byageze no mu ngabo. Hari amakuru yemeza ko bamwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo, bafatanya bya hafi n’ingabo za FARDC, basabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) kubaha ubufasha bw’ibiribwa birimo ibishyimbo n’ifu. Ngo ubwo busabe ntibwahawe agaciro, bituma bamwe mu barwanyi barara barashe amasasu mu kirere nk’ikimenyetso cy’uburakari, ibintu byatunguye abaturage ndetse bikabatera impungenge.
Muri iyi minsi, urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje bikomeje kumvikana mu gace ka Uvira, aho imirwano ikomeje guca ibintu mu ijoro ryose, mu gihe FARDC yasabye abahuza ko baganiriza umutwe wa AFC/M23 kugira ngo bahagarike ibitero bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Kugeza ubu, ikibazo cy’imicungire y’umutungo wa Leta kiracyibazwaho ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ubukene, inzara n’imirwano bikomeje kurushaho gukomeretsa abaturage ba RDC bari mu bihe bidasanzwe byo gupfusha umunsi k’uwundi.















