Iyi nyubako, izwi ku izina rya “F Tower”, irimo kubakwa mu mujyi wa Abidjan, ahantu hazwi cyane nk’ihuriro ry’ubukungu n’iterambere muri Côte d’Ivoire no muri Afurika yose. Izaba iteye imbere mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’imiturire, ikaba izifashisha ibikoresho bigezweho kandi birengera ibidukikije.
Uyu mushinga wo kubaka iyi nyubako y’igitangaza urateganywa kurangira mu myaka iri imbere, kandi byitezwe ko izahindura isura y’ubukerarugendo no gushimangira icyizere ku isoko ry’ubucuruzi rya Côte d’Ivoire.
Kubaka iyi nyubako bizafasha mu kongera ishoramari mpuzamahanga muri iki gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’ubukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi byagutse.
Iyi nyubako izaba ibaye iya mbere ndende muri Afurika, ikuyeho agahigo k’inyubako izwi nka “The Iconic Tower”, iri mu mujyi wa Cairo mu Misiri, ifite uburebure bwa metero 385.5.
Icyakora, igikorwa cyo kubaka F Tower si ikimenyetso cy’iterambere rya Côte d’Ivoire gusa, ahubwo ni n’ikimenyetso cy’ubushake bwo guharanira ko Afurika igira uruhare rugaragara ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’inyubako ndende zigezweho.
Ku rundi ruhande, iyi nyubako izaba ari icyitegererezo mu buryo bwo kubaka inyubako zihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ibiza bishobora kugwirira Akarere k’Abidjan.
Abahanga mu by’ubwubatsi barateganya gukoresha ibikoresho bifite ubushobozi bwo kuramba igihe kirekire, bikarushaho kongera agaciro k’inyubako ku isoko mpuzamahanga.
Ni mu gihe iyi nyubako izaba yuzuye, Abidjan izaba ibaye umwe mu mijyi ifite inyubako ndende kandi zifite akamaro gakomeye mu bikorwa by’ubukungu ku mugabane wa Afurika. Byitezwe ko izahuriza hamwe abashoramari, ba rwiyemezamirimo, n’abashakashatsi baturutse mu bice bitandukanye by’iIsi, bigafasha guteza imbere ubufatanye mu nzego zose.