Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kitazagirana ibiganiro byihariye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’amasezerano ya nuclear, nyuma y’aho Perezida Donald Trump agaragarije ubushake bwo gusubukura ibiganiro binyuze mu ibaruwa yandikiye ubutegetsi bwa Tehran.
Iran yavuze ko idashishikajwe no kugirana ibiganiro imbonankubone na Amerika, ahubwo ishishikajwe n’uko ibiganiro byaba binyuze mu bahuza mpuzamahanga.
Leta ya Tehran ikomeza gusobanura ko gahunda yayo ya nuclear ifite intego z’amahoro, aho igamije kwifashishwa mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi no mu buvuzi, aho kuba gukora ibikoresho bya kirimbuzi nk’uko ibihugu bimwe byakomeje kubishinja.
Ubutegetsi bwa Iran bwashimangiye ko bwiteguye gukorana n’andi mahanga mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, ariko ko bidashoboka ko bushyikirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butaziguye, cyane cyane nyuma y’aho Trump yakuye igihugu cye mu masezerano ya nuclear ya 2015 azwi nka JCPOA (Joint Comprehensive Plan of Action).
Amerika, ku rundi ruhande, ikomeje gushyira igitutu kuri Iran, isaba ko iki gihugu cyemera ibiganiro bishya byatuma ingufu za nuclear zigenzurwa kurushaho. Gusa Iran ivuga ko nta cyizere ifitiye ubuyobozi bwa Trump kuko bwaciye ukubiri n’amasezerano ya mbere.
Iri tangazo rya Iran rije mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuba mubi, cyane cyane nyuma y’ibihano bikomeye Amerika yashyize kuri Iran mu rwego rwo kuyotsa igitutu ngo ireke gahunda yayo ya nuclear. Iran ivuga ko ibyo bihano ari akarengane kandi bigamije kudindiza iterambere ryayo.
Nubwo Iran yanze ibiganiro n’Amerika, abasesenguzi bemeza ko hakomeje gutangwa ibimenyetso by’uko imiryango mpuzamahanga ishobora kugira uruhare mu kugerageza kuzahura umubano w’ibi bihugu byombi, mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bushobora kugira ingaruka mbi ku mutekano mpuzamahanga.

