Akanyamuneza ni kose kuri Irasubiza Alliance, wabaye Miss Popularity 2020, n’umugabo we Matthew Ferris, kuko bari kwitegura kwibaruka imfura yabo muri 2026. Uyu muryango ukiri muto wahamagariye inshuti n’abakunzi babo kwifatanya nabo muri uru rugendo rushya rw’ubuzima bategerezanyije amatsiko menshi.
Urukundo rwa Alliance na Ferris rwabaye urugendo rufite amateka yihariye. Matthew Ferris yasabye anakwa Irasubiza Alliance ku itariki 18 Ukuboza 2024, mu birori byuzuye ibyishimo n’amarangamutima menshi. Bukeye bwaho, ku wa 19 Ukuboza 2024, bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahamiriza inshuti n’imiryango ko biteguye kubaka urugo rushingiye ku rukundo n’ubudahemuka.
Ibi birori byakurikiranye n’isonga ry’urugendo rwabo, kuko mbere y’ibyo byose bari barabanje gukora ibirori byo kwambikana impeta byabaye muri Kanama 2024, bikaba byaratangije urugendo rushya rw’ubuzima bwabo nk’abakundana bafashe inzira yo kubana by’iteka.
Kuri ubu, kuva bategereje umwana wabo w’imfura byabazaniye ibyishimo bidasanzwe. Inshuti n’abakunzi babo bakomeje kubifuriza kubaho neza no gukomeza kwitegura kwakira uwo bazirana amatsiko n’urukundo rwinshi.
















