Umwe mu bagize uruhare rukomeye, kandi bagifite uruhare mu itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Jay-Squeeser WA MIPANGO, akaba ari nawe CEO wa Kasuku Media, yagaragaje ko ababajwe bikomeye n’amagambo aherutse gutangazwa na Roben Ngabo aho yavugaga ko umuhanzi Tom Close ari “overrated”, ko kandi ibihembo yagiye atwara atari abikwiye, ahubwo ko yumvikanaga cyane gusa mu gihe cye.

WA MIPANGO, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyamaga nk’umublogger, yatangaje ko bibabaje kubona umuntu asuzugura umuhate, urugendo ndetse n’akazi gakomeye umuhanzi nka Tom Close yakoze mu gutanga umusanzu we ku muziki nyarwanda.
Avuga ko byaba ari ubuswa cyangwa ubujiji kwemeza ko ibihembo Tom Close yagiye atwara bitari bimukwiye, nyamara yarakoraga cyane, kandi ari umwe mu bahanzi bubatse umusingi w’umuziki w’u Rwanda w’ubu.
Mu magambo ye, Jay-Squeeser yagize ati: “Nababajwe n’aya magambo ya Roben. Nta muntu n’umwe ukwiye gusuzugura ibyo undi yakoze mu gihe cy’akazi ke. Tom Close ni umwe mu bahanzi bakoze cyane, kandi ibihembo yagiye atwara si impanuka, ni umusaruro w’imbaraga, ubwitange, n’ugukundwa n’abakunzi b’umuziki.”

Yakomeje avuga ko gukurura impaka zishingiye ku kubuza abandi ishema ry’ibyo bagezeho bitari bikwiye mu gihe cy’iterambere ry’ubuhanzi nyarwanda, aho hakwiye gushyigikirwa abakoze akazi kagaragara aho kubatesha agaciro.
WA MIPANGO asaba abantu bose bafite ijambo kuri rubanda, by’umwihariko abatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, kujya bibuka ko amagambo bavuga agira ingaruka, ndetse ko igihe cyose umuntu atabonye icyiza mu rugendo rw’abandi, akwiye guceceka aho kugira ngo atere abandi agahinda.
Yasoje agira ati: “Umuco wo gusenya ibyagezweho no kuvangira abandi udafite icyo ubashyizeho ntacyo wubaka. Niba umuntu atazi uko Tom Close yabaye indashyikirwa, yakabaye yiga mbere yo kuvuga.”