Nyuma y’uko Umuryango Human Rights Foundation wandikiye ibaruwa Umuhanzi John Legend umusaba kudataramira mu Rwanda ku mpamvu z’uko ari igihugu gihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muhanzi yanze gusubika igitaramo cye, anahita agera i Kigali.
Uyu mwanzuro we wakiranywe ibyishimo n’abakunzi b’umuziki be, by’umwihariko urubyiruko rw’Abanyarwanda, rukomeje kumwereka urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwiyemeza kuzitabira igitaramo cye ku bwinshi.

Mu magambo uyu muryango watangaje wagize ati: “Fondasiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yamenye gahunda zawe zo gukorera i Kigali, mu Rwanda, ku wa 21 Gashyantare 2025, mu rwego rw’umushinga Move Afrika—ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Global Citizen, na pgLang.
Turagusaba gusubika igitaramo cya Move Afrika i Kigali, tugendeye ku rugero rw’umuhanzi Tems, wegukanye igihembo cya Grammy, wo muri Nijeriya, wahagaritse igitaramo nk’iki. Dusaba kandi ko wahagarika ubufatanye n’abanyarwanda n’abanyekongo bishwe n’intambara iterwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Urukundo rwa rubanda kuri John Legend
Kuva John Legend yagera mu Rwanda, abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ubutumwa bugaragaza ko biteguye kumwakirana urugwiro, bakanitabira igitaramo cye muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.
Ku mbuga nka X (Twitter), Instagram na Facebook, abantu batandukanye bakomeje gukoresha amagambo nk’“Twiteguye kukwakira John Legend”, “Ntituzaterwa ubwoba, tuzaba turi BK Arena”, ndetse n’“Igitaramo kizaba cyiza, tuzacyitabira twese”.
Ubutumwa nk’ubu bukomeje gukwirakwira, bugaragaza ko abafana be batiteguye kwemera igitutu cya Human Rights Foundation.
Kuri bamwe, iki gitaramo kirenze kuba igikorwa cy’imyidagaduro, ahubwo ni uburyo bwo kwereka abahanzi mpuzamahanga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi gishoboye kwakira ibitaramo bikomeye.
“John Legend ni umuhanzi ukomeye kandi twishimiye kumwakira i Kigali. Kuba yarafashe icyemezo cyo kudasubika igitaramo ni ikimenyetso cy’uko yizeye u Rwanda n’abakunzi be bari mu Rwanda.
Nanjye nzaba ndi muri BK Arena.” Uyu ni bumwe mu butumwa bwanyujijwe kuri X n’umwe mu bafana b’uyu muhanzi.

Human Rights Foundation n’igitutu ku bahanzi
Umuryango Human Rights Foundation umaze igihe ugerageza gushyira igitutu ku bahanzi bagombaga gutaramira mu Rwanda, ubasaba ko basubika ku mpamvu za politiki.
Mu minsi mike ishize, uyu muryango wandikiye umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria, umusaba kudataramira mu Rwanda, maze uyu mwari afata icyemezo cyo gusubika igitaramo cye cyari giteganyijwe nuyu muryango.
Ibi byatumye hari bamwe bibaza niba na John Legend atazafata umwanzuro nk’uwa Tems, ariko siko byagenze.
N’ubwo Human Rights Foundation yamusabye kutaza, uyu muhanzi yanze kumvira ayo mabwire, ahubwo aguma ku cyemezo cye cyo gutaramira abafana be i Kigali.
Iyi myanzuro itandukanye y’aba bahanzi bombi yakuruye impaka nyinshi. Abanyarwanda benshi bagaragaje ko batishimiye icyemezo cya Tems, ndetse bashimira John Legend ku kuba yanze gukurikiza iyo nzira yamashuko.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: “John Legend ni intwari. Kuza mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko atemera kujyanwa mu bihuha. Turaba turi BK Arena kumwereka ko tumushyigikiye.”
BK Arena igiye kwaka umuriro
Igitaramo cya John Legend giteganyijwe kuba kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena, kimwe mu byumba by’imyidagaduro bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gihe habura amasaha make ngo kiba, amatike ari kugenda ashira, byerekana ko abakunzi b’uyu muhanzi bamushyigikiye bikomeye.
Abateguye iki gitaramo batangaje ko biteze ubwitabire bwinshi, kuko John Legend ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no ku Isi yose.
Afite ibihangano bikunzwe nka All of Me, Ordinary People, Tonight, n’izindi nyinshi zirasusurutsa abitabiriye iki gitaramo.
Uretse igitaramo, abafana b’uyu muhanzi bari no kwerekana urukundo rwinshi binyuze mu gutegura ibikorwa bitandukanye byo kumwakira neza. Bamwe mu banyamuziki n’abanyabugeni Nyarwanda barimo gukora ibihangano byihariye byamuhariwe, naho bamwe mu bakunda ibiribwa gakondo biteguye kumugezaho amafunguro yihariye y’u Rwanda.
Nawe urajya kumwereka urukundo muri BK Arena?
Mu gihe Human Rights Foundation yashakaga ko John Legend atazataramira i Kigali, impamvu zitandukanye zagaragaje ko abafana be bo biteguye kumushyigikira uko bishoboka kose.
Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 21 Gashyantare 2025, BK Arena irakira iki gitaramo gikomeye, aho John Legend arataramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Ese nawe uraba uri BK Arena kwifatanya n’abandi mu kumwereka urukundo?
