Nyuma yβuko Umuryango Human Rights Foundation wandikiye ibaruwa Umuhanzi John Legend umusaba kudataramira mu Rwanda ku mpamvu zβuko ari igihugu gihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muhanzi yanze gusubika igitaramo cye, anahita agera i Kigali.
Uyu mwanzuro we wakiranywe ibyishimo nβabakunzi bβumuziki be, byβumwihariko urubyiruko rwβAbanyarwanda, rukomeje kumwereka urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwiyemeza kuzitabira igitaramo cye ku bwinshi.

Mu magambo uyu muryango watangaje wagize ati: “Fondasiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yamenye gahunda zawe zo gukorera i Kigali, mu Rwanda, ku wa 21 Gashyantare 2025, mu rwego rw’umushinga Move Afrikaβubufatanye hagati ya Guverinoma yβu Rwanda, Global Citizen, na pgLang.
Turagusaba gusubika igitaramo cya Move Afrika i Kigali, tugendeye ku rugero rw’umuhanzi Tems, wegukanye igihembo cya Grammy, wo muri Nijeriya, wahagaritse igitaramo nk’iki. Dusaba kandi ko wahagarika ubufatanye nβabanyarwanda nβabanyekongo bishwe nβintambara iterwa nβubutegetsi bwβu Rwanda.
Urukundo rwa rubanda kuri John Legend
Kuva John Legend yagera mu Rwanda, abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ubutumwa bugaragaza ko biteguye kumwakirana urugwiro, bakanitabira igitaramo cye muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.
Ku mbuga nka X (Twitter), Instagram na Facebook, abantu batandukanye bakomeje gukoresha amagambo nkββTwiteguye kukwakira John Legendβ, βNtituzaterwa ubwoba, tuzaba turi BK Arenaβ, ndetse nββIgitaramo kizaba cyiza, tuzacyitabira tweseβ.
Ubutumwa nkβubu bukomeje gukwirakwira, bugaragaza ko abafana be batiteguye kwemera igitutu cya Human Rights Foundation.
Kuri bamwe, iki gitaramo kirenze kuba igikorwa cyβimyidagaduro, ahubwo ni uburyo bwo kwereka abahanzi mpuzamahanga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi gishoboye kwakira ibitaramo bikomeye.
βJohn Legend ni umuhanzi ukomeye kandi twishimiye kumwakira i Kigali. Kuba yarafashe icyemezo cyo kudasubika igitaramo ni ikimenyetso cyβuko yizeye u Rwanda nβabakunzi be bari mu Rwanda.
Nanjye nzaba ndi muri BK Arena.β Uyu ni bumwe mu butumwa bwanyujijwe kuri X nβumwe mu bafana bβuyu muhanzi.

Human Rights Foundation nβigitutu ku bahanzi
Umuryango Human Rights Foundation umaze igihe ugerageza gushyira igitutu ku bahanzi bagombaga gutaramira mu Rwanda, ubasaba ko basubika ku mpamvu za politiki.
Mu minsi mike ishize, uyu muryango wandikiye umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria, umusaba kudataramira mu Rwanda, maze uyu mwari afata icyemezo cyo gusubika igitaramo cye cyari giteganyijwe nuyu muryango.
Ibi byatumye hari bamwe bibaza niba na John Legend atazafata umwanzuro nkβuwa Tems, ariko siko byagenze.
Nβubwo Human Rights Foundation yamusabye kutaza, uyu muhanzi yanze kumvira ayo mabwire, ahubwo aguma ku cyemezo cye cyo gutaramira abafana be i Kigali.
Iyi myanzuro itandukanye yβaba bahanzi bombi yakuruye impaka nyinshi. Abanyarwanda benshi bagaragaje ko batishimiye icyemezo cya Tems, ndetse bashimira John Legend ku kuba yanze gukurikiza iyo nzira yamashuko.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: βJohn Legend ni intwari. Kuza mu Rwanda ni ikimenyetso cyβuko atemera kujyanwa mu bihuha. Turaba turi BK Arena kumwereka ko tumushyigikiye.β
BK Arena igiye kwaka umuriro
Igitaramo cya John Legend giteganyijwe kuba kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena, kimwe mu byumba byβimyidagaduro bikomeye muri Afurika yβIburasirazuba.
Mu gihe habura amasaha make ngo kiba, amatike ari kugenda ashira, byerekana ko abakunzi bβuyu muhanzi bamushyigikiye bikomeye.
Abateguye iki gitaramo batangaje ko biteze ubwitabire bwinshi, kuko John Legend ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no ku Isi yose.
Afite ibihangano bikunzwe nka All of Me, Ordinary People, Tonight, nβizindi nyinshi zirasusurutsa abitabiriye iki gitaramo.
Uretse igitaramo, abafana bβuyu muhanzi bari no kwerekana urukundo rwinshi binyuze mu gutegura ibikorwa bitandukanye byo kumwakira neza. Bamwe mu banyamuziki nβabanyabugeni Nyarwanda barimo gukora ibihangano byihariye byamuhariwe, naho bamwe mu bakunda ibiribwa gakondo biteguye kumugezaho amafunguro yihariye yβu Rwanda.
Nawe urajya kumwereka urukundo muri BK Arena?
Mu gihe Human Rights Foundation yashakaga ko John Legend atazataramira i Kigali, impamvu zitandukanye zagaragaje ko abafana be bo biteguye kumushyigikira uko bishoboka kose.
Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 21 Gashyantare 2025, BK Arena irakira iki gitaramo gikomeye, aho John Legend arataramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Ese nawe uraba uri BK Arena kwifatanya nβabandi mu kumwereka urukundo?
















