Mu magambo yuzuye amarangamutima nโagahinda kavanze nโurukundo, Jordan Henderson yagaragaje ko urwibutso rwa Diogo Jota ruzahora mu mitima ya benshi, byโumwihariko abo bakinanye umupira wโamaguru. Mu mukino wabaye uherutse, Henderson yatsinze igitego kidasanzwe, maze ahita avuga ko cyari igitego yahariye inshuti ye nโumukinnyi bakundanye cyane mu ikipe imwe, Diogo Jota.
Yagize ati:ย โTuzahora tumwibuka. Nta na rimwe tuzamwibagirwa. Igitego cyanjye cya mbere cyagombaga kuba icye. Ntabwo nzi gutsinda ibitego byinshi, ariko iki cyari icye.โย Aya magambo yagaragaje uko umutima we wari wuzuye amarangamutima, ashimangira ko nโubwo Jota atakiri kumwe na bo mu kibuga, akiri mu mitima yabo.
Diogo Jota yari umukinnyi wihariye, utararanzwe gusa nโimpano idasanzwe mu mupira wโamaguru, ahubwo nโubumuntu, ubunyangamugayo nโurukundo yagiraga ku bandi. Yari umuntu woroshye, wicisha bugufi, kandi wahoraga ashaka gutera imbere bagenzi be. Abakinnyi benshi bamubonagamo inshuti, n’umuvandimwe.
Igitego Henderson yatsinze cyabaye nkโikimenyetso cyโuko urwibutso rwa Jota ruzahoraho iteka. Abafana, abakinnyi nโabakunzi bโumupira wโamaguru bose bagaragaje ko batamwibagiwe, binyuze mu marangamutima bakmeje kugaragaje nโamagambo yuzuye urukundo.
Jordan Henderson ati: “Diogo Jota azahora yibukwa nkโintwari yโumupira wโamaguru, kandi izina rye rizahora rihamagarwa nโabamukundaga bose. Mu byโukuri, ni Diogo Jota ni โUwibihe byoseโ.

















