Nyuma y’iminsi mike umuhanzi Juma Jux umaze kubaka izina mu muziki wa Tanzania no hanze yaho akoze ubukwe n’umunyamideli Priscilla Ajoke Ojo ukomoka muri Nigeria, yongeye kwambika impeta umugore we bwa kabiri.
Ibi birori byabaye imbere y’imiryango yabo n’inshuti, aho yagaragaje urukundo rukomeye afitiye umufasha we.
Uyu muhango wabereye ahantu hihariye muri Tanzania, aho inshuti zabo za hafi n’abo mu miryango bari bateraniye bishimira urukundo rwabo rufite imizi ikomeye. Juma Jux, uzwiho gukunda umuco wa romantisme no gushimisha uwo akunda, yafashe icyemezo cyo kongera kwambika impeta Priscilla mu rwego rwo gukomeza kumwizeza urwo amukunda.
Priscilla Ajoke Ojo, wagaragaye yambaye umwambaro w’akataraboneka, yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo Jux yamwambikaga impeta, ibintu byakoze ku mitima ya benshi bari aho.
Byari ibihe byuje amarangamutima, aho abari bitabiriye umuhango bashimye igikorwa cy’uyu muhanzi, bamushimira uburyo agaragaza urukundo rudasanzwe.
Uyu muhango uje ukurikira ibirori by’ubukwe bwabo byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania, Nigeria, ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika. Benshi mu bakunzi ba Juma Jux n’aba Priscilla bakomeje gutangarira uru rukundo, bavuga ko ari rumwe mu rukundo rw’icyitegererezo muri Afurika.
Juma Jux yakomeje kugaragaza ko urukundo ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe, aho akunze gukora ibishimisha umugore we ndetse no gutanga ubutumwa bw’urukundo mu ndirimbo ze.
Bamwe mu bafana be batangaje ko ibi ari ikimenyetso cy’uko Jux yahaye agaciro urushako rwe kandi ko yifuza kubana na Priscilla ubuzima bwe bwose.
Nyuma y’uyu muhango, Juma Jux na Priscilla bashimiye inshuti n’imiryango yabo bababaye hafi muri ibi bihe by’ingenzi mu buzima bwabo, ndetse banasezeranya abakunzi babo gukomeza urugendo rwabo rw’urukundo n’iterambere.


