Ku wa 13 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, umunsi uba ugamije gukangurira abantu uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nka Virusi itera SIDA (HIV) n’izindi ndwara.
Ni umunsi utangira w’izihirizwa Saint Valentin, ugamije gushyira imbere ingamba z’ubuzima bwiza, ndetse no guha abantu ubumenyi ku buryo bwo gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwizewe bwo kwirinda izi ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) ifasha mu gukangurira Abanyarwanda kwifata no gukoresha agakingirizo mu gihe habaye ikibazo cyo kubura uburyo bwizewe bw’ubuzima, cyane cyane ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina.
Ni ingenzi kumenya ko agakingirizo ari kimwe mu buryo bukoreshwa mu gukumira kwandura Virusi itera SIDA, ndetse no mu kurinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2023, Abanyarwanda 1,111,600 bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake, mu gihe 9,270 muri bo basanganywe iyo ndwara.
Naho mu mibare igaragaza abagore bapimwe, abagera kuri 5,518 basanganywe SIDA, mu gihe abagabo basanganywe virusi itera SIDA bari 3,752. Ibi bitwereka ko hakiri ibyago byo kwandura, nubwo hari ingamba nyinshi zigamije kurinda indwara zifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Kwifata no gukoresha agakingirizo ni ingamba z’ingenzi mu gukumira ubwandu, ariko igihe kwifata byananiranye, ni ngombwa guhitamo agakingirizo kugira ngo urinde ubuzima bwawe ndetse n’abandi. Ibi bizatuma tugera ku ntego y’ubuzima bwiza ku bantu bose.
