Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, Kate Bashabe, wamenyekanye cyane mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubushabitsi, hateguye ibirori byihariye byahuje abana bo mu karere ka Kicukiro.
Ibi birori byabereye ahantu hatuje kandi hateguwe neza, aho abana basaga 200 bahawe umwanya wo kunezerwa, gusabana, no kwidagadura mu buryo bwari bubereye ijisho.
Ikirori cyari gifite intego yo gutanga ibyishimo ku bana no kubibutsa ko bafite agaciro. Mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, aba bana banahawe ibikoresho byβishuri birimo amakayi, amakaramu, nβibindi bikoresho byβibanze bizabafasha mu masomo yabo.
Kate Bashabe yavuze ko iki gikorwa cyari cyigamije guhesha abana ibyishimo no kubaha icyizere cyβejo hazaza. Yagize ati, βAbana ni bo mizero yβahazaza, kandi tugomba kubafasha kugira ngo bagere ku nzozi zabo.β
Ibirori byarushijeho gushimisha abana ubwo Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yageraga ku rubyiniro.
Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka “Please Me” na “Nazubaye”, ndetse yanasabanye n’abana mu buryo bw’ubucuti nβurukundo.
Juno yavuze yishimiye cyane kwifatanya nβaba bana, ashimira Kate Bashabe ku bwβigitekerezo cyiza cyo gutegura iki gikorwa. Yagize ati, βNi ibyβagaciro kuba mu bihangano byanjye nshobora guha ibyishimo abana. Kugira uruhare mu bikorwa nkβibi ni byo bimpa imbaraga zo gukomeza gukora umuziki wubaka sosiyete.β
Ababyeyi nβabarezi bari bitabiriye iki gikorwa na bo bashimye cyane uburyo abana bagaragarijwe urukundo, bishimira ko ibikorwa nkβibi bifasha abana kumva ko bitabwaho no kumenya agaciro kabo mu muryango nyarwanda.
Umwe mu babyeyi yagize ati, βIki ni igikorwa cyβingenzi kuko gituma abana bacu bumva ko bari mu muryango wita ku mibereho yabo nβuburezi bwabo.β
Abana bari bateguriwe ibiryo byiza, ibinyobwa, ndetse banasabanye n’abitabiriye bose. Iki gikorwa cyasize urwibutso rwiza ku bana, kikaba cyerekanye ko gufasha abandi ari igikorwa cyβurukundo kigomba gushyigikirwa na buri wese.



















