Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’abarwanyi ba Mai-Mai zakomeje kugaragara mu bikorwa bivugwaho kwibasira abaturage b’Abanyamulenge mu misozi ya Bijombo, muri Teritware ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru yakiriwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, yemeza ko izo ngabo zashinze ibirindiro bishya mu muhana wa Kanogo, agace gatujwemo Abanyamulenge benshi kandi kazwiho kunga ubuzima bwabo bushingiye ku bworozi.
Abaturage bahaye amakuru MCN bavuze ko ingabo z’u Burundi zinjiye mu Kanogo ari nyinshi, ziturutse mu bindi bice bya Grupema ya Bukombo, maze zihashinga ibirindiro bikomeye nk’aho zitegura ibikorwa byisubiramo. Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi zikora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, birimo ubusahuzi, kunyaga amatungo, gukandamiza abaturage no kurasa amasasu yo gukangisha abaturage mu ijoro no ku manywa.
Ku wa Kane w’ejo, abarwanyi ba Mai-Mai bafitanye ubufatanye bwa hafi n’ingabo z’u Burundi bakekwaho kunyaga inka z’Abanyamulenge. Nubwo nyuma zabashije kugaruzwa n’abaturage babifashijwemo n’abasore b’inzego z’umutekano zo mu bwoko bwabo, ibyo bikorwa byongeye guteza ubwoba n’amakenga, bituma benshi bumva ko umutekano wabo urushaho kuba muke. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Mai-Mai yongeye kurasa amasasu menshi mu buryo bw’igitutu, ndetse ingabo z’u Burundi zirabasubiza, ibintu byashibutsemo ishusho yo gukangisha abaturage ngo bahunge, bityo hashobore gukorwa ibikorwa byo kubasahura no kubambura umutungo wabo wose.
Mu myaka ishize, Abanyamulenge bahuye n’igihombo gikomeye kubera ibikorwa bya Mai-Mai byo kunyaga amatungo, by’umwihariko inka zirenga ibihumbi magana atanu (500.000+) zambuwe mu bice bitandukanye by’i Mulenge. Ibi byasize ingo nyinshi zisubira ku busa, bituma ubukungu bw’akarere bushingiye ku bworozi busubira inyuma mu buryo bukabije. Imiryango itari iya Leta ikorera muri ako gace ikomeje gutabariza aba baturage, ivuga ko ubufatanye bwa Mai-Mai n’ingabo z’u Burundi bugamije gukomeza kubahima no kubasiga mu buzima bwo guhunga no kubura ibibatunga.
Kugeza ubu, icyongera kwibazwa ni intego n’icyo bigamije kuri iri kambika rishya ry’ingabo z’u Burundi mu Kanogo. Bamwe mu baturage bavuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo kurushaho kugenzura imisozi ya Bijombo no gukomeza gukoresha ubugizi bwa nabi bugamije gusenya umuryango nyamwinshi w’Abanyamulenge. Abandi bo bavuga ko ibi biterwa n’ubushake bwa bamwe mu mitwe yitwaza intwaro yo gukomeza gucamo ibice abaturage no kubabuza amahoro kugira ngo bakomeze kubasahura.
Mu gihe ibyo byose bikomeje, abaturage bo mu Kanogo no mu bice bya Bijombo bakomeje kubaho mu bwoba, mu gahinda no mu gihirahiro ku hazaza h’umutekano wabo. Ababyeyi bavuga ko abana batagishobora kwiga neza cyangwa gusohoka mu ngo kubera ubwoba bw’amasasu. Abagabo n’abasore bo bavuga ko gusohoka bagiye gushaka ibiribwa cyangwa kuvoma amazi nabyo byabaye ingorabahizi, kuko hari aho ingabo n’abarwanyi bombi bashyize utuzu n’ibirindiro bafatiraho abaturage babasaka cyangwa bakabambura.
Aba baturage bakomeje gusaba Leta ya DR Congo, MONUSCO n’imiryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu kurinda ubuzima bwabo no gushyira igitutu ku ngabo z’u Burundi n’imitwe ya Mai-Mai kugira ngo bahagarike ibikorwa byose byo guhungabanya abaturage b’inzirakarengane. Bavuga ko amahoro ari cyo kintu cy’ingenzi bifuza, ndetse ko bakeneye kubona ibimenyetso simusiga ko hari ubuyobozi bwita ku mutekano wabo.















