Umuraperi Kanye West, usigaye yiyita Ye, yatangaje ko yicuza kuba yarabyaranye na Kim Kardashian, wahoze ari umugore we, bakaba bafitanye abana bane. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na DJ Akademiks, aho banavuze ku rushako rwe na Kim Kardashian ndetse n’uburyo bwabaye bubi nyuma yo gutandukana.
Muri iki kiganiro cyamaze isaha irenga, Kanye West w’imyaka 47 yagaragaje ko atishimiye uko ibintu byagenze hagati ye na Kim Kardashian w’imyaka 44.
Yavuze ko nyuma yo gutandukana na we, ubuzima bwe bwahindutse cyane, cyane cyane ku bijyanye n’uburere bw’abana babo.

Yagaragaje impungenge ku buryo abana babo barererwa, avuga ko atishimiye uko Kim Kardashian abashakira uburere, ndetse ko atemeranya n’imyitwarire ye mu buzima busanzwe.
Kanye West yavuze ko yagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo urugo rwabo rukomere, ariko ngo byaranze.
Yongeyeho ko kuba yarabyaranye na Kim Kardashian ari imwe mu byemezo yicuza cyane mu buzima bwe. Ati: “Nari nzi ko tuzabana iteka, ariko siko byagenze. Byarandenze kubona abana banjye barererwa mu buryo ntishimiye, kandi sinshobora kugira icyo mbikoraho.”
Uyu muraperi kandi yagarutse ku buryo yagize ibibazo byo mu mutwe nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, aho yavuze ko yari mu bihe bikomeye cyane.
Yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwahindutse cyane nyuma yo gutandukana na Kim. Byangizeho ingaruka zikomeye, ariko ndimo kugerageza gukomeza ubuzima.”

Si ubwa mbere Kanye West agaragaje ko atishimiye uburyo abana be barererwa, kuko no mu bihe byashize yigeze kunenga Kim Kardashian ku mbuga nkoranyambaga, amushinja kumwima uburenganzira bwo kugira uruhare mu buzima bw’abana babo.
Ku rundi ruhande, Kim Kardashian we yakunze kuvuga ko yifuza ko abana be bagira umubano mwiza na se, nubwo batakibana nk’umugore n’umugabo.
Nubwo Kanye West yagaragaje kwicuza kwe, hari abamunenze bavuga ko akwiye kwemera ibyabaye no gukomeza ubuzima bwe, aho guhora agaruka ku byashize.
Bamwe bavuga ko kuba we na Kim baratandukanye byari ngombwa kuko bari batakibanye neza, kandi ko ibyabaye bidakwiye gukomeza kumubuza amahoro.
Ku rundi ruhande, hari abafana ba Kanye West bamushyigikiye, bavuga ko afite uburenganzira bwo kugaragaza uko yiyumva ku muryango we. Bamwe bavuga ko ari umubyeyi ubabazwa no kutagira uruhare rukomeye mu burere bw’abana be, kandi ko ari ibintu bikwiye kwitabwaho.
Kugeza ubu, Kim Kardashian ntacyo aratangaza kuri ibi bitekerezo bya Kanye West, ariko abenshi biteze ko na we azagira icyo abivugaho mu minsi iri imbere.
