Umuforomo wakoraga mu bitaro biherereye mu Karere ka Kaoma mu gihugu cya Zambia, hamenyekanye amakuru avuga ko yapfuye yiyahuye nyuma yo kwitera ikinya cyari aho yakoreraga mu nzu izwi nk’iseta babagiramo abarwayi.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba bw’icyo gihugu, Mukuka Chileshe, yemeje iby’urupfu rw’uyu muforomo wari uzwi ku mazina ya Naphy Banda, akaba yari umuturage wo mu gace ka Mulamba mu Karere ka Kaoma.
Uyu muyobozi w’urwego rw’umutekano yatangaje ko uyu muforomo bamusanze yapfiriye mu cyumba cy’ibitaro babagiramo, dore ko ari naho yakoreraga.
Umurambo we wabonetse ahagana i saa mbiri z’ijoro rya tariki 11 Gicurasi 2024. Bivugwa ko uwamubonye bwa mbere ari mugenzi we bakorana wari aherereye mu kindi cyumba.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko nyakwigendera ari we wiyishe yiteye ikinya cyo mu bwoko bwa ’Lignocaine’, kimwe mu binya bikoreshwa cyane mu nzu bakoreramo ibikorwa byo kubaga abantu bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye.
Polisi yaje no guhishura ko uyu muforomo wiyahuye yari afitanye ibibazo by’amakimbirane n’uwo bashakanye. Byemejwe ko bishobora kuba ari yo ntandaro yo kugerageza kwiyahura agahita ahasiga ubuzima.
Ubwo umurambo we wabonekaga, basanze nta gikomere kindi ufite usibye gusa urushinge, ndetse n’icupa ry’ikinya n’indi miti bahasanze.
Bwana Chileshe, yasobanuye uburyo polisi yahise itabazwa igatangira gukora iperereza. Amakuru dukesha ’Lusaka Times’ avuga ko basanze umuforomo wiyahuye aryamye ku gitanda areba hejuru, ndetse n’urushinge rujombye mu kuboko kwe kw’ibumoso hamwe n’amaraso yari yamenetse hasi.
Yaba ikinya ndetse n’indi miti byakekwaga ko ari byo yiyahurishije basanze biri ku meza.
Umuhanga akaba n’impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ikinya cya Lignocaine ari kibi cyane, kuko gishobora kwica umuntu mu gihe gitewe mu mutsi utwara amaraso. Uyu muforomo wiyahuye yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro yakoragamo hategerejwe isuzuma ryisumbuyeho ku cyateye urupfu rwe