Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, mu kiganiro yagiranye n’abana bitabiriye ibi birori, yaganiriye n’umwana wβimyaka 12 umaze imyaka itanu mu muhanda.
Umwana witwa Irambona Irene yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubusobanura, aho rimwe na rimwe amara iminsi itanu atarya ngo ahage.
Yongeyeho ko kuryama ku muhanda ari ibigoranye cyane kubera kubura aho aba. Yabajijwe niba afite icyifuzo cyihariye, avuga ko yifuza gusubira mu rugo, ariko bigoye kubera ibibazo biri mu muryango we dore ko Se yajyaga abwira Nyina ko azamwica, maze Nyina arahunga, nuko nwe niko kuva murugo.
Undi mwana yavuze ko amaze imyaka myinshi mu muhanda, ndetse ashobora kuba atakibukwa na se kubera igihe amaze batari kumwe.
Mugisha Issac, umwana wβimyaka 13, umaze imyaka itatu mu muhanda, yasobanuye agahinda ko gusabiriza aho rimwe bamutuka cyangwa bakamwita umujura, kandi adafite icyo yakoze kibi. Mugisha yasubije ikibazo cyβubumenyi busanzwe yiri abajijwe icyo Noheli ivuze, nuko nawe yabisubije atazuyaje avuga ati: “Noheli ariΒ umunsi Yesu yavukaga bundi bushya.”
Undi mwana witabiriye ibi birori yavuze ko yagiye mu muhanda bitewe nβubuzima bubi iwabo barimo icyo gihe, aho afite nyina gusa.
Yagize ati: “Ndi umwana wa gatatu mu bana bane. Ndifuza kuva mu muhanda nkajya kwiga. Imana ihe umugisha Kasuku Media kuba baradutekerejeho.”
Abeddy Biramahire, umukinnyi wβikipe yβigihugu yβumupira wβamaguru Amavubi, yasobanuye icyamuteye kwifatanya nβiki gikorwa, ati: “Jay Wamipango yangejejeho igitekerezo sinigeze nzuyaza kuko nanjye nsanzwe mfasha abana badafite ubushobozi. Bibabaje kubona abana babaku mihanda, ariko dukwiye gukora ibishoboka byose ngo bagire ubuzima bwiza.” Yongeyeho ko afite umuryango ufasha abana badafite uubushobozi doreko uragira imbaraga kubera ubushobozi witwa ‘ABM’ Foundation wita ku bana badafite ubushobozi kandi yifuza gukomeza gubafasha uko ashoboye.
Shangazi Jane, umunyamakuru wa BTN TV mu kiganiro Umuryango Tuzubake, yavuze ko yafashije abana bagera kuri 400, agaragaza impamvu abana benshi bajya mu muhanda, cyane cyane amakimbirane yo mu miryango yabo. Yongeye gushimira abaterankunga bateye inkunga iki gikorwa.
Jay Squeezer Wamipango, umuyobozi mukuru wa Kasuku Media, yavuze ko igitekerezo cyo gusangira nβabana bo ku muhanda cyaje ubwo bari mu rugendo bavuye i Kayonza. Yagize ati: “Twatekereje gusangira Noheli nβabana bo ku mihanda, kandi buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa yatanze umusanzu udasanzwe.” Ku bijyanye nβigiteranyo cyβamafaranga byatwaye, yabitangaje atebya ati: “Byadutwaye miliyoni 6,000,800 Frw.”
Ibi birori byagaragaje urukundo nβubumuntu byβumwihariko kuri aba bana bari barajwe ishinga nβuko bagira ubuzima bwiza nβamahirwe yo kwiga no kugera ku nzozi zabo.

Wamipango yagize ati: “Kugira ubuntu nicyo cyambere.”

Umwe mu bana bari bitabiriye yavuze ko burya ku Isi haracyari abantu bafite ubuntu bw’Imana.


Shangazi Jane umunyamakuru wa BTN TVΒ weΒ yababajwe n’ubuzima bw’ababana baba ku mihanda.

Umukinnyi wa Mavubi Abeddy Biramahire, yatanze amakayi yo gufasha abana, muri ibi birori.

Mugisha Issac, umwana wβimyaka 13, umaze imyaka itatu mu muhanda.

Imbamutima yaranzwe n’abamwe mu bari bitabiriye ikirori.

Kasuku Media yasangiye umunsi mukuru n’abana bo ku mihanda.

Abana bo ku mihanda banejejwe no guhabwa umunsi mukuru wa Noheli.Β















