Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kendrick Lamar, yagaragaje ko akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite ingufu mu njyana ya Hip-Hop, aho yegukanye umwanya wa mbere mu baraperi bumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Uyu muraperi wβibihe byose yagejeje ku buryohe bwβabakunzi bβumuziki indirimbo zitandukanye, aho abumvise indirimbo ze bagera kuri miliyari imwe na miliyoni n’ibihumbi maganinani mu gihe cyβukwezi kumwe gusa.
Ubushobozi bwe bwo gukora umuziki ufite ubutumwa bwimbitse bwatumye akundwa nβabantu bβingeri zitandukanye, haba ku Isi yose no muri Amerika byβumwihariko.
Indirimbo ze zagiye zigira uruhare mu gutanga ubutumwa butandukanye bwibanda ku buzima bwβabantu, uburinganire, nβibibazo byβimibereho myiza y’abaturage.
Abakurikiranira hafi umuziki we bavuga ko ibi atari ubwa mbere uyu muraperi agaragara mu myanya y’imbere ku rutonde rwa Spotify, kuko ari umwe mu bahanzi bagira ubukaka bwβibihe byose. Indirimbo nka HUMBLE., DNA., nβizindi nyinshi zigaragaza ubuhanga bwe mu magambo no mu buryo bwβimyandikire yβindirimbo.
Ku rubuga rwa Spotify, abakunzi bβumuziki we bakomeje kugaragaza ko indirimbo ze zibahumuriza ndetse zigakomeza ku bashishikariza kudacika intege mu buzima bwa bur’umwe.
Kuba yarageze kuri uru rwego bituma yongera kuba icyitegererezo mu njyana ya rap ndetse no mu muziki muri rusange.
Benshi mu bakunda umuziki we bavuga ko imyandikire ye yihariye, inaturutse ku buryo abasha kwinjira mu buzima bwβabantu bakumva ko afite ubutumwa bujyanye nβibyo banyuramo. Ibi byatumye akomeza kugumana umwanya w’icyubahiro mu njyana ya rap ku Isi hose.
Muri rusange, uku kugaragara ku isonga kwa Kendrick Lamar ku rubuga rwa Spotify mu Ukuboza 2024 byashimangira ko akomeje kugenda yongera umubare wβabakunzi bβumuziki we kandi ko afite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bikomeza gusiga ikimenyetso gikomeye mu mateka ya Hip-Hop.















