Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kendrick Lamar, yagaragaje ko akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite ingufu mu njyana ya Hip-Hop, aho yegukanye umwanya wa mbere mu baraperi bumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Uyu muraperi w’ibihe byose yagejeje ku buryohe bw’abakunzi b’umuziki indirimbo zitandukanye, aho abumvise indirimbo ze bagera kuri miliyari imwe na miliyoni n’ibihumbi maganinani mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.
Ubushobozi bwe bwo gukora umuziki ufite ubutumwa bwimbitse bwatumye akundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, haba ku Isi yose no muri Amerika by’umwihariko.
Indirimbo ze zagiye zigira uruhare mu gutanga ubutumwa butandukanye bwibanda ku buzima bw’abantu, uburinganire, n’ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage.
Abakurikiranira hafi umuziki we bavuga ko ibi atari ubwa mbere uyu muraperi agaragara mu myanya y’imbere ku rutonde rwa Spotify, kuko ari umwe mu bahanzi bagira ubukaka bw’ibihe byose. Indirimbo nka HUMBLE., DNA., n’izindi nyinshi zigaragaza ubuhanga bwe mu magambo no mu buryo bw’imyandikire y’indirimbo.
Ku rubuga rwa Spotify, abakunzi b’umuziki we bakomeje kugaragaza ko indirimbo ze zibahumuriza ndetse zigakomeza ku bashishikariza kudacika intege mu buzima bwa bur’umwe.
Kuba yarageze kuri uru rwego bituma yongera kuba icyitegererezo mu njyana ya rap ndetse no mu muziki muri rusange.
Benshi mu bakunda umuziki we bavuga ko imyandikire ye yihariye, inaturutse ku buryo abasha kwinjira mu buzima bw’abantu bakumva ko afite ubutumwa bujyanye n’ibyo banyuramo. Ibi byatumye akomeza kugumana umwanya w’icyubahiro mu njyana ya rap ku Isi hose.
Muri rusange, uku kugaragara ku isonga kwa Kendrick Lamar ku rubuga rwa Spotify mu Ukuboza 2024 byashimangira ko akomeje kugenda yongera umubare w’abakunzi b’umuziki we kandi ko afite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bikomeza gusiga ikimenyetso gikomeye mu mateka ya Hip-Hop.