Killaman, umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu mwuga wo gukina filime mu Rwanda, yatangaje ko agiye guhagarika gukina filime yari amaze imyaka ine akina, ari na we wayiteguraga.
Uyu mwanzuro yawufashe nyuma y’imyaka myinshi y’akazi gakomeye ko gukora no gukina filime ziganjemo ibice bitavugwaho rumwe. Zimwe muri izo filime zakunze kuvugwaho kunenga kubera ibirimo nko gukubita abakobwa bambaye ubusa cyangwa se abahungu bambaye amapantaro yenda kugwa hasi, ibintu bamwe bagereranya no kwigisha imyitwarire mibi mu miryango ndetse no muri sosiyete muri rusange.
Nk’uko Killaman yabisobanuriye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Erene Murindahabi ari kumwe na Miss Nyambo, umwe mu bakinnyi b’itsinda Killaman Empire, umwanzuro wo kureka gukina iyi filime avuga ko uturuka ku makuru yagejejweho n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia.
Nyuma yo kuganira na Mutesi Scovia, Killaman ngo yaje gusobanukirwa n’ingaruka z’izo filime, cyane cyane ku bijyanye n’icyo zishobora kwigisha abantu batuye muri sosiyete Nyarwanda.
Miss Nyambo, wagaragaye inshuro nyinshi muri filime za Killaman Empire, yavuze ko uyu mwanzuro wa Killaman ari igihamya cy’uko umuntu agomba kubahiriza ubuzima bw’abandi, aho kuguma mu byo abantu benshi babona ko bitajyanye n’umuco.
Yongeyeho ko icyemezo cyo kureka izo filime ziganjemo iyo myitwarire ari ikimenyetso cy’uko yifuza kuba umuntu ugira uruhare mu kwimakaza amahoro n’iterambere ry’imitekerereze y’abakiri bato bakunda filime ze.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bafana ba Killaman batunguwe n’iki cyemezo, kuko bakundaga izo filime ze bitewe n’imiterere yayo ituma abantu batarambirwa.
Hari abemeza ko n’ubwo filime ze zagaragaragamo ibintu bivugwaho byinshi, ariko zifite uruhare mu gutanga ubutumwa bw’imyidagaduro mu buryo bwihariye.
Icyakora, abandi bamushyigikiye, bavuga ko kuba yarahisemo kureka gukina izo filime zigaragaramo imico ishidikanywaho bigaragaza ko yifuza gutanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa, ibindi byaha ndetse no gushyigikira umuco Nyarwanda.
Bagize bati, “Killaman ni urugero rw’uko umuntu ashobora guhindura icyerekezo mu buzima kubera kwigishwa n’abandi.”
N’ubwo bitari byoroshye kuri we gufata uyu mwanzuro, Killaman yavuze ko yiteguye gushora imbaraga mu bindi bikorwa birimo gukora filime z’ubutumwa bwubaka, ziganisha ku buzima bwiza bw’abaturage no gushimangira indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Yagize ati, “Ngiye gukora filime zizubaka sosiyete, zifasha abantu gutekereza neza ku byo bashyira mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Zimwe muri filime zitavugwaho rumwe n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia.
Killaman yabigarutseho mu kiganiro ku byo Mutesi Scovia yavuze.