Umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, King Saha, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Ibanda, mu Burengerazuba bwa Uganda, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Abari bitabiriye iki gitaramo bamwe bamwatatse bamushinja kuririmba indirimbo zidashimishije.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko bamwe mu bafana bari aho batishimiye zimwe mu ndirimbo King Saha yaririmbye, cyane cyane izifite ubutumwa bunaniza ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).
Aho yakoreye igitaramo, hagizwe n’abaturage benshi bashyigikiye iri shyaka, byatumye bitishimira amagambo ari muri izo ndirimbo.
Amakuru avuga ko igitaramo cyatangiye neza, abitabiriye bari mu munezero, ariko ibintu byatangiye guhinduka ubwo King Saha yaririmbaga indirimbo ye yitwa Ekimala. Iyi ndirimbo ifite amagambo akomeye anenga imiyoborere ya leta ya Uganda, ndetse bikekwa ko ari imwe mu ndirimbo zitavugwaho rumwe muri politiki y’icyo gihugu.
Abateguye igitaramo nibo babanje kugaragaza ko batishimiye iyi ndirimbo, ari nabwo bamwe mu bafana batangiye gutera King Saha amagambo mabi.
Ibitangazamakuru byavuze ko ibintu byahise biba bibi cyane ubwo bamwe mu bafana bigaragambyaga, batangira kumutuka no kumuterera ibintu. Ibyari igitaramo cy’imyidagaduro byahindutse imvururu, kugeza aho abashinzwe umutekano bahagobotse kugira ngo ibintu bitarushaho kuzamba.
King Saha ubwe yari yatangaje ko afite igitaramo cyihariye cyagombaga kwereka abafana be ubuhanga bwe, ariko byaje kurangira atari ko bigenze.
Nubwo yahavuye amahoro, byamuhaye isomo rikomeye ku kuntu politiki y’igihugu gishobora kugira ingaruka no ku muziki.
Si ubwa mbere abahanzi muri Uganda bagirana ibibazo nk’ibi kubera ibihangano byabo. Bobi Wine, undi muhanzi wahindutse umunyapolitiki, nawe yakunze guhura n’ibi bibazo kubera indirimbo ze zivuga kuri politiki n’imiyoborere y’igihugu.
King Saha, nawe usanzwe afitanye ubushuti na Bobi Wine, bikekwa ko ahura n’izi ngorane kubera imyizerere ye ya politiki.
Nyuma y’iki kibazo, King Saha nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro ku byo yahuye nabyo, ariko bamwe mu bafana be basabye ko yongerwa umutekano mu bitaramo bye biri imbere.
Ku rundi ruhande, hari n’abamaganye abakubise uyu muhanzi, bavuga ko umuziki udakwiye kuba intandaro y’urugomo, cyane ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza binyuze mu bihangano bye.
