Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kigufi riherereye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abantu bitwaza intwaro gakondo, bakibasira abacuruzi ndetse n’abaguzi.
Aba bacuruzi bavuga ko aba bantu baza mu isoko mu masaha atandukanye, bagatera ubwoba abari mu isoko, bamwe bakabambura amafaranga, abandi bakabangiriza ibicuruzwa byabo.
Umwe mu bacuruzi yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: “Hari ubwo ugaruka mu isoko ugasanga ibicuruzwa byawe byononwe cyangwa byibwe, ibyo kandi bikagira ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko hari abaguzi batangira gutinya kuza guhaha hano.”
Ku munsi wejo ku wa kane taliki 18 Nzeri 2025, nibwo abaturage bavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini, ndetse bamwe bakemeza ko hari igihe usanga abanyeshuri cyangwa abagore baza guhaha bakangirizwa, bigatera impungenge ko isoko rishobora kugenda ritakaza agaciro n’ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona ibyo bakeneye bya buri munsi.
Abacuruzi basaba inzego z’umutekano gukaza ingamba zo gucunga iri soko no gukumira ayo matsinda y’abantu, kugira ngo ubucuruzi bukomeze gukorwa mu mutekano usesuye. Bongeraho ko niba iki kibazo gikomeje, gishobora kubatera igihombo gikomeye ndetse bamwe bakazahagarika ibikorwa byabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mahama, buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi hari ingamba biri gukorwa kugira ngo umutekano mu isoko rya Kigufi wongerwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yagize ati: “Twafashe ingamba zo kongera irondo ry’umutekano no gukorana n’inzego zose kugira ngo aba bantu bafatwe, kandi abacuruzi bakomeze gukora badafite impungenge.”
Abaturage bo muri aka gace bifuza ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bicika burundu, kuko ngo umutekano ariwo musingi w’iterambere ry’ubucuruzi.
