• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo mu isoko

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kigufi riherereye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abantu bitwaza intwaro gakondo

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
September 19, 2025
in Amakuru
0
Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo mu isoko
0
SHARES
7
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kigufi riherereye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abantu bitwaza intwaro gakondo, bakibasira abacuruzi ndetse n’abaguzi.

Aba bacuruzi bavuga ko aba bantu baza mu isoko mu masaha atandukanye, bagatera ubwoba abari mu isoko, bamwe bakabambura amafaranga, abandi bakabangiriza ibicuruzwa byabo.

Umwe mu bacuruzi yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: “Hari ubwo ugaruka mu isoko ugasanga ibicuruzwa byawe byononwe cyangwa byibwe, ibyo kandi bikagira ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko hari abaguzi batangira gutinya kuza guhaha hano.”

Ku munsi wejo ku wa kane taliki 18 Nzeri 2025, nibwo abaturage bavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini, ndetse bamwe bakemeza ko hari igihe usanga abanyeshuri cyangwa abagore baza guhaha bakangirizwa, bigatera impungenge ko isoko rishobora kugenda ritakaza agaciro n’ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona ibyo bakeneye bya buri munsi.

Abacuruzi basaba inzego z’umutekano gukaza ingamba zo gucunga iri soko no gukumira ayo matsinda y’abantu, kugira ngo ubucuruzi bukomeze gukorwa mu mutekano usesuye. Bongeraho ko niba iki kibazo gikomeje, gishobora kubatera igihombo gikomeye ndetse bamwe bakazahagarika ibikorwa byabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mahama, buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi hari ingamba biri gukorwa kugira ngo umutekano mu isoko rya Kigufi wongerwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yagize ati: “Twafashe ingamba zo kongera irondo ry’umutekano no gukorana n’inzego zose kugira ngo aba bantu bafatwe, kandi abacuruzi bakomeze gukora badafite impungenge.”

Abaturage bo muri aka gace bifuza ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bicika burundu, kuko ngo umutekano ariwo musingi w’iterambere ry’ubucuruzi.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kigufi riherereye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abantu bitwaza intwaro gakondo

ADVERTISEMENT
Previous Post

Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene

Next Post

Urubanza rwa Kalisa ‘Camarade’ ku ifungwa n’ifungurwa rye rwasubitswe

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Urubanza rwa Kalisa ‘Camarade’ ku ifungwa n’ifungurwa rye rwasubitswe

Urubanza rwa Kalisa ‘Camarade’ ku ifungwa n’ifungurwa rye rwasubitswe

September 19, 2025
Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo mu isoko

Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo mu isoko

September 19, 2025
Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene

Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene

September 18, 2025
Indege ya Spirit Airlines yategetswe gusubira inyuma ubwo yegeraga indege ya Air Force One

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Urubanza rwa Kalisa ‘Camarade’ ku ifungwa n’ifungurwa rye rwasubitswe

Urubanza rwa Kalisa ‘Camarade’ ku ifungwa n’ifungurwa rye rwasubitswe

September 19, 2025
Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo mu isoko

Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo mu isoko

September 19, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com