Manowa Gatambara, umugabo w’Umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 60, ni we waraye ahitanywe n’igitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR. Iki gitero cyagabwe ku biraro by’inka biherereye mu duce twa Marango ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu baturage b’aho byabereye, yatangajwe ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2025. Ayo makuru avuga ko icyo gitero cyagabwe mu masaha y’umugoroba, kigasiga cyishe Manowa Gatambara ndetse kinyaga n’inka zibarirwa hafi mu 90.
Ubutumwa bw’abaturage bugira buti: “Manowa yiciwe mu gitero cyagabwe i Nyamiringa Mumashya, mu Marango. Hanyazwe n’inka zikabakaba 90.”
Manowa yari kumwe n’abandi bantu babiri ubwo bagabwaho igitero. Abo bandi babiri bahise biruka bajya gutabaza umutwe wa Twirwaneho, ariko ubwo abo baje gutabara bahageraga, abateye bari bamaze guhunga binjiriye mu ishyamba bajyanye n’inka bari banyaze.
Ubutumwa bwakomeje bugira buti: “Abandi babiri bari kumwe na nyakwigendera barahunze berekeza aho Twirwaneho yari iri. Ariko ubwo barimo gutabara, basanze abanzi bamaze guhunga binjiriye mu ishyamba n’inka banyaze.”
Nyakwigendera Manowa Gatambara yari umubyeyi wubatse, afite abana b’abahungu n’abakobwa bashatse, ndetse barimo n’abamaze kugira abana, bityo akaba yari asigaye ari sekuru w’abuzukuru.

Abaturage bo mu gace ka Minembwe, by’umwihariko Abanyamulenge, bakomeje gushengurwa n’ibitero nk’ibi. Ubutumwa bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera bugira buti: “Twihanganishije umuryango wa Manowa, n’Abanyamulenge bose muri rusange.”
Mu myaka ishize, umubare w’Abanyamulenge bamaze guhitanwa n’ibitero nk’ibi ukomeje kwiyongera. Mu cyigereranyo cyashyizwe ahagaragara na Mahoro Peace Association, cyavugaga ko abasaga 600 bamaze kwicwa, barimo abishwe na FARDC, Mai Mai, n’izindi ngabo z’amahanga zifatanya n’iza Congo.