Inyandiko zβibihimbano ku mbuga nkoranyambaga ziyitirira Mahoro Peace Association (MPA), uyu muryango wamaganye ibyo bikorwa bisebya, usaba abantu kubitesha agaciro.
Mu minsi ibiri ishize, bamwe mu bagize aka gatsiko bafunguye konti ya X (Twitter) biyitirira urubuga rwa MPA, bayisangaho ubutumwa bugira buti: βUmuryango wa Mahoro Peace Association twamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge mu bice bigenzurwa na M23.β
Ubu butumwa bwashimangiye umugambi wβaka kagara wo gucamo ibice Abanyamulenge, bashyira imbere ubushyamirane hagati yabo nβumutwe wa M23 urwanirira inyungu zabo.
M23 yongeye gusubukura imirwano mu mpera za 2021 nyuma yβimyaka myinshi yβiyicwa ryβAbanyamulenge nβAbatutsi muri rusange, ryakorwaga nβingabo za Leta ya Congo (FARDC) nβimitwe ibashyigikiye.
Ubwicanyi bwatangiye ahagana mu 1964, ariko bwarushijeho gufata indi ntera guhera mu 2017 kugeza magingo aya. Urugero ni ku wa Gatanu ushize ubwo abandi Banyamulenge biciwe mu biraro nβingabo za FARDC zifatanyije nβizβu Burundi.
Nyuma yβibi bikorwa byβuburiganya, Mahoro Peace Association yahise ibyamaganira kure, isohora itangazo rigira riti: βTurabeshyuza ubutumwa bwanditswe nβinkozi zβibibi ziyitiriye urubuga rwa MPA kuri X. Ibyo banditse ntaho bihuriye nβukuri, mubitindukirweho mubiteshe agaciro.β
Bagize bati:
βTuri mu rugamba rwβubuvugizi kuri jenoside dukorerwa na Leta ya Congo. Abadutoteza barimo no gukoresha amazina yacu mu kuyobya abakurikirana ibikorwa byacu.β
Mahoro Peace Association ni umuryango wβAbanyamulenge baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uyobowe na Adele Kibasumba.
Uyu muryango umaze imyaka ufasha impunzi zβAbanyamulenge bahunze intambara, cyane cyane mu bice bya Minembwe na Mulenge, aho ubaha ibyo kurya birimo amafu, imboga, n’icyonywa nka amazi, nyuma yβuko inka zabo zinyazwe nβingabo za FARDC.
Ubuyobozi bwa MPA bwatangaje ko ubu bufasha bwatangiye kuva mu 2017 bukaba bukomeje kugeza nβubu.
Ni muri urwo rwego abamagana ibikorwa byβaka kagara bagaragaza ko kayobowe na Gen. Masunzu Pacifique, umusirikare ushinzwe zone ya gatatu yβingabo za Congo.
Urubuga rwa Facebook Kivu New, rumwe mu mbuga zikunze gukoreshwa nβAbanyamulenge, rwamusabye kureka ibikorwa byo gusebya abandi, rugira ruti: βHariho Fake News yakozwe na Gen Masunzu Pacifique. Uyu yaje ari bindi bindi, agamije kurimbura ubwoko bwe. Yiyitirira abandi, akandika ibihimbano. Turamwamaganye; ari gukora mu buryo bwβamayobera ya satani.β
Si urubuga rwa Mahoro Peace Association gusa biyitiriye, kuko banakoresheje izina rya Adele Kibasumba bamwitirira ibitekerezo bitari ibye, bamushinja kwamagana umutwe wa M23. Ibi na byo byamaganiwe kure nβuwo muyobozi, agaragaza ko ari ibihimbano byakozwe nβabanyabyaha bagamije gusenya umuryango.
















