Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Kizz Daniel, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ibyishimo byihariye we n’umuryango we bagize muri iyi minsi isoza umwaka. Uyu muhanzi yatangaje ko baguze inzu iherereye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, igiye kujya iba ahantu hihariye ho kwizihiriza iminsi mikuru, cyane cyane Noheri.
Ibi Kizz Daniel yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangije abakunzi be amafoto n’amagambo agaragaza ibyishimo n’ishimwe rikomeye. Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nk’impano yihariye yo kwishimira Noheri, ari na ko bahitamo ahantu hatuje, heza kandi hafite umwihariko w’ikirere cyiza, kugira ngo bajye baharuhukira nk’umuryango.
Zanzibar izwiho ubwiza bw’inyanja, amateka n’umuco byihariye, ni kimwe mu bice bikomeje gukundwa n’ibyamamare byinshi byo muri Afurika no ku Isi yose. Kizz Daniel yavuze ko bahisemo kuhagura inzu bitewe n’uko hari umutekano, ituze n’ibidukikije byiza, bikabafasha kuruhuka no gusabana mu buryo burambye.
Abakunzi b’uyu muhanzi bakiriye aya makuru mu byishimo byinshi, bamwifuriza Noheri nziza n’imigisha myinshi mu buzima bwe bwite no mu rugendo rwe rwa muzika. Kizz Daniel akomeje kugaragaza ko, uretse kuba umuhanzi ukunzwe, anashyira imbere umuryango n’ibimushimisha ku giti cye, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

















