Kakooza Nkuliza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United, yongeye gushotora abanyamakuru abashinja kugira uruhare mu kudindiza iterambere rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y’umukino ikipe ye yanganyijemo na AS Kigali 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium, ku munsi wa 22 wa shampiyona.
KNC yavuze ko nubwo batajya batsinda AS Kigali, ari amakipe ahwanye, ashimangira ko iyi kipe itabatsinda ngo itware igikombe.
Yagize ati: “Buriya iyo tuvuzengo AS Kigali itajya ikoraho, ibyiza byo mu Rwanda nuko ikipe yabaye iya kabiri kugeza ku ya 14 zose ziba z’iri mu cyiciro kimwe kereka wenda uvuga ngo AS Kigali irabatsinda ikabatwara ibikombe, ibyo nabyumva. Ariko ubusanzwe ni ikipe iri mu rwego rumwe n’urwacu cyangwa iri no munsi yacu.”
Yagarutse ku rwego rwa shampiyona y’uyu mwaka, avuga ko iri hasi cyane ugereranyije n’izabanje. Yagize ati: “Iyi shampiyona ni mbi cyane.
Turabona imyitwarire y’amakipe, abakinnyi n’abatoza yaragabanutseho. Ndetse n’abanyamahanga baza gukina hano ntabwo bafite urwego rwisumbuye.”
Muri iki kiganiro, KNC ntiyazuyaje gushinja abanyamakuru kuba bamwe mu bateza iyi shampiyona igihombo. Yavuze ko uburyo abanyamakuru batangaza amakuru y’umupira w’amaguru mu Rwanda budindiza iterambere ryawo, ati: “Umupira wacu warapfuye kubera bamwe mu banyamakuru badashyira imbere iterambere ry’iyi shampiyona. Urumva nka Gasogi ikinnye neza ntibabivuge, ahubwo bakavuga ibintu bibi gusa. Niba dushaka ko umupira utera imbere, abanyamakuru nabo bakwiye kugira uruhare mu kuwuteza imbere aho kuwusenya.”
Uyu muyobozi wa Gasogi United akunze kugaragaza imyemerere ye ku buryo shampiyona y’u Rwanda iteye, aho yemeza ko hakwiye impinduka kugira ngo irusheho kugira ubukana no kugira isura nziza imbere mu gihugu no hanze yacyo.
