Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Burna Boy, yatunguwe no kubangamirwa n’abashinzwe umutekano ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Maroc, aho yaragiye kwitabira igitaramo cyo gususurutsa ibirori byo gusoza Igikombe cya Afurika 2025 (AFCON 2025) byabereye mu Mujyi wa Rabat.
Uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria, wegukanye igihembo gikomeye cya Grammy, ngo yabanje kwangirwa kwinjira muri icyo gihugu bitewe n’imikufi n’imitako myinshi yari yikwijeho. Amakuru avuga ko iyo mitako yagaragaraga ifite agaciro kanini karenze Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, ibintu byahise bituma habaho impungenge k’unzego z’umutekano.
Abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bagaragaje ko uwo mutungo wagaragaraga ku mubiri wa Burna Boy wateye amakenga, bituma hafatwa icyemezo cyo kumufata akanya gato kugira ngo hakorwe igenzura ryimbitse. Iryo genzura ryari rigamije kumenya inkomoko n’uburyo iyo mitako yinjiye mu gihugu, hagamijwe kubahiriza amategeko agenga umutekano n’imisoro.
Nyuma yo kubona ko icyo kibazo gikomeje gufata indi ntera kandi gishobora guteza ingaruka ku myiteguro y’igitaramo yari ategerejweho, Burna Boy yahisemo guhamagara Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe. Yamwifashishije amusaba kumufasha kuvugana n’inzego bireba kugira ngo yemererwe kwinjira mu gihugu no gukomeza inshingano yari afite.
Aya makuru yatumye abantu benshi bagira icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko amategeko agomba kubahirizwa, abandi bakagaragaza ko Burna Boy yari aje mu kazi kemewe kandi kamaze gutegurwa.
















