Rutahizamu w’umufaransa, Kylian Mbappé, ntazakina Real Madrid umukino muri shampiyona ya Espagne kubera imvune afite ku kuguru. Gusa umutoza w’iyi kipe, Carlo Ancelotti, arizeza abafana ko uyu mukinnyi wabo ashobora gukira vuba akagaruka bidatinze.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza, Ancelotti yatangaje ko iyi mvune Mbappé yagize muri iki cyumweru izatuma adakina umukino wa La Liga uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho Real Madrid izaba yakirwa n’ikipe ya Rayo Vallecano.
Nubwo bimeze bityo, umutoza Ancelotti yatangaje ko Mbappé azerekeza muri Qatar hamwe na bagenzi be mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Intercontinental kizaba ku wa 18 Ukuboza.
Icyo gihe, Real Madrid izacakirana na Pachuca cyangwa Al Ahly, bitewe n’uwo bazahura mu mikino izabanziriza uwo wa nyuma.
Ancelotti yagize ati: “Tuzareba niba ashobora gukina nta ngaruka z’imvune. Azagenda kuko twibwira ko ashobora gukira imvune mu gihe gito ari byo byiza.”
Mbappé yakomeretse ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu mukino wa Champions League, aho Real Madrid yatsinze Atalanta ibitego 3-2. Uyu mukinnyi yatsinze kimwe muri ibyo bitego ariko nyuma aza gusimburwa kubera ikibazo cy’imvune yagize ku kuguru.
Abafana ba Real Madrid barategereje kureba niba Mbappé azakira ku buryo yagaruka mu kibuga igihe gikwiye, cyane cyane mu mikino ikomeye igiye gukurikira. Gusa Ancelotti yagaragaje icyizere cyinshi ku bushobozi bwo gukira vuba kwa rutahizamu we.