Mu ntambara iri kubera muri Gaza, ibirego by’ihohoterwa rikomeye ku baturage b’abasivili birakomeje kugarukwaho.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko hafi 70% by’abamaze kwicwa mu mirwano hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas ari abana n’abagore, ibintu bifatwa nk’ihohotera rikomeye ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Minisiteri y’ubuzima muri Palestine yatangaje ko umubare w’abishwe ugeze ku bantu barenga 43,000, mu gihe abakomeretse basaga 102,000 kuva imirwano yatangira mu Ukwakira 2023.
Ibikorwa byo gutanga imfashanyo nabyo birimo inzitizi, kubera ko Israel yagiye ihagarika amakamyo y’imfashanyo yageraga muri Gaza.
Amerika yasabye Israel gutanga agahenge kugira ngo abaturage bagerweho n’ibiribwa n’ubuvuzi,
ariko ibi bisabwa birimo impaka zikomeye hagati y’impande zihanganye.
Mu gihe intambara ikomeje, raporo zitandukanye zivuga ku irekurwa ry’imfungwa zafashwe mu ntambara, ariko ONU ishinja Israel ibikorwa byo kubahohotera harimo kubima amazi, ubuvuzi, ndetse no kubafatana nabi mu gihe cyo guhatwa ibibazo.
Ku ruhande rwa Israel, ibi birego byose byamaganiwe kure, bagaragaza ko bidahuye n’indangagaciro zabo.
Iki kibazo cyakomeje guhuruza amahanga, ariko kugeza ubu nta gihamya y’uko impande zihanganye zishobora kugera ku mahoro mu gihe cya vuba.