Umukobwa ukunzwe cyane kuri TikTok yiteguye kwinjira mu buzima bwa Hollywood Circus — avuga ko yifuza gukurura amaso y’umuyobozi wa filime Jon M. Chu mbere y’uko atangaza umukobwa uzagira amahirwe yo gukina Britney Spears muri filime yamaze gutegerezwa na benshi.

Kylie Schultz umunyeshuri wa kaminuza ya Ithaca akaba anazamutse cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yiteguye kurwanira uruhare rwa Britney, nyuma y’uko Chu ahakanye amakuru yavugaga ko Ariana Grande, Sabrina Carpenter, na Millie Bobby Brown bari mu bamaze kugerageza amahirwe.
Kylie yabwiye TMZ ati: “Navutse kugira ngo nkine uru ruhare.” Avuga ko atari uko gusa yize ibijyanye n’ikinamico, ubuhanzi n’indirimbo kuva akiri muto, ahubwo ari uko yumva Britney Spears ku rwego rwimbitse — bombi ni abana bo hagati baturutse mu miryango ikora akazi k’amaboko mu byaro.
Abamukurikira kuri TikTok bakomeje kwiyongera, aho asigaye afite abamukurikira barenga 75,000, bakomeje kumushigikira mu mashusho amugaragaza yambaye nka Britney kandi akabyina nk’uyu muririmbyi w’icyamamare uko iminsi igenda ishira niko agenda abera nk’uwigeze gukora indirimbo Toxic.

Kylie wihaye akazina ka “Umukobwa wa Britney Spears Biopic” taragerageza kuvugana n’itsinda rya Jon Chu cyangwa irya Britney Spears ku bijyanye no gushaka kwinjira mu irushanwa ry’uruhare, ariko ubu aba i Los Angeles aho ari gukora imyitozo ku kazi (internship) muri kompanyi ya Sony, kandi ngo arimo gukoresha aya mezi make kugira ngo yubake umubano w’ingirakamaro no gukurikirana inzozi ze.
Mu magambo ye, yavuze ati: “Nzi ko ntari izina rizwi, ariko nizeye ko nshobora gukina uru ruhare ku buryo bwitondewe ku buryo Britney na Jon bazahita ‘Scream & Shout’ bakimara kureba uko nabyitwayemo.”
TMZ yagerageje kuvugisha uhagarariye Britney kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi, ariko nta gisubizo bahawe.
Ariko se, wenda hari inyenyeri iri kubyara izindi mu izina rya Kylie…
