Rutahizamu ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yasuye umuganga w’inzobere ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune mu gice cy’inda (pubic inflammation) kuva muri Nzeri 2025, nk’uko bitangazwa na Mundo Deportivo.
Amakuru aturuka muri icyo kinyamakuru avuga ko nyuma yo gusuzumwa, raporo y’ubuvuzi yagaragaje ko ikibazo cya Lamine kitaragera kure, ahubwo kiri mu ntangiriro kandi gishobora gukira vuba bitewe ikipe ye yabimenye byihuse.
Uwo muganga w’inzobere yasobanuye ko Barcelona yabashije kumenya ikibazo cya Yamal hakiri kare, bituma abaganga b’iyo kipe bafata ingamba zo kugabanya ibyago byo gukomereka bikomeye cyangwa gukomeza kuribwa.
Nubwo afite ubu burwayi butamworoheye, Yamal yakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu mikino iheruka, aho amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu yakurikiranye. Ibyo byagaragaje ko ari kongera kugaruka ku isura ye nyayo, ariko kandi akiri mu rugendo rwo guhangana n’iyo mvune.
Abatoza ba Barcelona ndetse n’abaganga b’ikipe, barimo gukurikiranira hafi uko ameze, kugira ngo bamufashe gukomeza kwitwara neza batamuteye utwatsi kuko imvune afite kugeza ubu ishobora kumusubiza inyuma.
















