Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahakanye yivuye inyuma ibivugwa ko iri kwibasira abasirikare bakuru b’igisirikare cy’igihugu (FARDC) bakomoka mu ntara zivuga ururimi rw’Igiswahili.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya, yavuze ko nta gukurikirana kwihariye gukorerwa aba ofisiye, ashinja ababitangaza kugerageza kubiba amacakubiri mu baturage ba Congo.
Yagize ati:
“Hariho kugerageza nkana kubiba amacakubiri, kugira ngo abantu bemere ko hari ugukurikiranwa kwihariye kuri ba ofisiye bavuga ururimi rw’Igiswahili. Ariko, mumbabarire, kuba bavuga Igiswahili ntibisonera umuntu gukurikiranwa mu gihe ibintu bitakozwe nk’uko byari bikwiye.”
Muyaya yagaragaje ko ubusugire bw’igisirikare ari ikibazo gihangayikishije cyane Perezida Felix Tshisekedi, asaba buri wese kwirinda amagambo y’urwango cyangwa y’ivangura.
“Nifuzaga ko mwese mwabihagurukira nkatwe mu rwego rw’uyu muryango ukunda igihugu dufatanyirize hamwe gukumira ko ayo magambo avangura abaho, kuko ari byo umwanzi ashakisha uko byagenda kose kugira ngo adutandukanye.”
Aya magambo aje nyuma y’uko imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ishinje Leta ya Kinshasa gutoteza abasirikare bakuru bavuga Igiswahili, aho bivugwa ko abajenerali 29 bafunzwe ahantu hatazwi, kandi impamvu zibyo bafungiwe zitari kumenyekana, bikekwa ko bazira inkomoko yabo.
