
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi yemeza ko ikoranabuhanga ryahinduye cyane uburyo injyana y’umuziki itegurwa, aho imbuga nkoranyambaga nka TikTok zisigaye ari zo zigena uko abantu bumva umuziki.
Mu kiganiro Nothing Serious Podcast (Episode 25), Lilian yavuze ko abantu benshi muri iki gihe bafite ubushake buke bwo kwihanganira kumva indirimbo ndende, bityo abahanzi basabwa gufata umutima w’umuntu mu masegonda make ya mbere — naho ubundi ntibayitegereza.
Yagize ati:
“Ikoranabuhanga ni ryo risigaye rigena byinshi mu muziki kuko benshi mu bawukurikirana bafite ubushake buke bwo gutinda ku ndirimbo. Iyo utabafashe mu masegonda ya mbere, nta kundi.”
Lilian yanagarutse ku mpinduka zabaye ku burebure bw’indirimbo, aho yatanze urugero rw’indirimbo za kera zashoboraga kumara iminota irenga itandatu, mu gihe iz’ubu zimara umunota cyangwa munsi yaho. Ibi ngo bigira ingaruka no ku ireme ry’umuziki.
Yagize ati:
“Ugereranyije n’indirimbo za kera zari ndende kandi zuzuye, ubu hari impinduka nini cyane ku ireme ry’indirimbo tugenda dukora.”
Yatanze urugero rw’abahanzi bo muri Uganda bari kuvugwa cyane — Dexta Rapper n’umubyeyi we — avuga ko abantu benshi batamenya n’izina ry’indirimbo yabo, ariko ikomeje kwiganje ku mbuga nkoranyambaga ku rwego mpuzamahanga.
“Indirimbo nyinshi zikundwa kubera TikTok, nyamara sinazumva ndi mu rugo. Dufate urugero rwa Dexta Rapper n’ise, abantu benshi ntibazi n’uko indirimbo yabo yitwa.”
Lilian yakomeje avuga ko abahanzi benshi batangira umwuga bitewe n’inyota yo kuwukora, cyangwa barumvishe undi muntu wabashishikaje. Ariko ngo ikibazo kiriho ni uko abantu benshi basigaye bigana abandi aho gutinyuka gukora ibintu bitandukanye.
Yagize ati:
“Abahanzi benshi binjira mu muziki kubera ko bawukunze cyangwa bashishikajwe n’uwo bawukora, ariko ubu twabaye nk’abitandukiriye. Buri wese ashaka gukora kimwe n’undi, nta wifuza gukora ibintu bihariye.”
Yasoje avuga ko TikTok ari imwe mu mpinduka zikomeye mu ruganda rw’umuziki. Ubu indirimbo zitarenza umunota ni zo zibona umwanya, mu gihe izo hambere nka Kandongokamu cyangwa Lingala zamaraga iminota icumi.
“Indirimbo nka Kandongokamu na Lingala zari zimaze kumenyerwa kuba ndende — zamaraga iminota 10. Byaje kuba 6, nyuma biba 3, ubu turimo kurira munsi y’umunota. TikTok yarahinduye ibintu cyane.”
Impinduka zituruka ku ikoranabuhanga, cyane cyane TikTok, zigaragaza uburyo imyumvire y’abakurikira umuziki yahindutse, bigatuma n’abahanzi bahindura uko bategura ibihangano byabo.