Lionel Messi na Lamine Yamal bagiye guhurira mu kibuga ku nshuro ya mbere mu mateka, kuva hafatwa ya foto yamamaye cyane yafashwe Lamine akiri uruhinja. Ibi bizaba muri Werurwe, ubwo ikipe y’Igihugu ya Argentina n’ikipe y’Igihugu ya Espagne zizaba zicakirana zihanganye mu mukino wa Finalissima, aho Lamine Yamal azaba ahuye nβicyitegererezo cye, Lionel Messi.
Ifoto yavuzweho byinshi yafashwe mu myaka yashize binyuze mu gikorwa cya UNICEF, cyateguwe mu buryo bwa tombola (raffle) mu gace ka Roca Fonda i MatarΓ³, aho umuryango wa Lamine Yamal wabaga icyo gihe. Abaturage biyandikishaga kugira ngo bafotorwe ku kibuga cya Camp Nou bari kumwe nβumukinnyi wa FC Barcelona.
Amahirwe yaje kugwa ku muryango wa Lamine, maze batsindira gufotorwa na Lionel Messi ubwe, bari kumwe nβumwana wabo Lamine.
Umufotozi wa Sport, Joan Monfort, yatangaje uko byagenze agira ati: βMessi ntiyari azi neza uko afata uwo mwana mu ntoki. Leo ni umuntu utuje cyane. Yari avuye mu rwambariro, ahita asanga mu yindi harimo akabati karimo amazi maze afata nmwana wβuruhinja imbere ye, byari bigoye cyane!β
Yakomeje agira ati: βKuba Lamine yaraje gukura akavamo umukinnyi wβumupira wβamaguru, hanyuma hakabaho nβiyo foto imuhuza nβicyitegererezo cye, ni ibintu byβigitangaza. Ndishimye cyane ko byabaye.β
Joan Monfort yasoje avuga ko ari ibintu bishimishije cyane kubona inkuru nkβiyi mu mupira wβamaguru wa none, aho byinshi bishingira ku mafaranga nβububasha, ariko hakabaho nβibi bihe byuzuyemo amateka, amarangamutima nβubumuntu.

















