Lucas Vázquez, myugariro w’Umunya-Espagne ukina ku ruhande rw’iburyo, ashobora gusezera muri Real Madrid mu mpeshyi y’uyu mwaka. Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi ashobora gutandukana n’iyi kipe mu buryo bwubashywe nyuma yo gusoza amasezerano ye, mu gihe ntacyo bihindutse mbere y’uko irushanwa rya FIFA Club World Cup rirangira muri Nyakanga.
Vázquez, w’imyaka 32, yamaze kuba umwe mu bakinnyi bafatwa nk’inararibonye muri Real Madrid, aho yitabiriye ibihe bikomeye by’iyi kipe mu myaka irenga icumi ishize.
Uyu mukinnyi waturutse mu ishuri ry’abato rya Madrid (La Fábrica), yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe igera ku ntsinzi zitandukanye haba imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Nubwo Real Madrid na Lucas Vázquez bafitanye umubano ukomeye wubakiye ku rukundo n’icyizere, ubuyobozi bw’iyi kipe bugaragaza ko igihe kigeze ngo hatangwe amahirwe ku bandi bakinnyi bashya.
Biteganyijwe ko abakinnyi bazifashishwa ku mwanya w’inyuma iburyo mu mwaka utaha w’imikino ari Trent Alexander-Arnold, ushobora gutizwa cyangwa kugurwa, hamwe na Dani Carvajal, umaze igihe kinini akina kuri uwo mwanya.
Amakuru aturuka imbere muri Santiago Bernabéu aravuga ko nubwo Lucas yaba yifuzaga kongera amasezerano, ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze gufata icyemezo cyo kugenda bushingira ku ntego yo kuvugurura ikipe, igashorwamo amaraso mashya.
Uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu yindi kipe yo muri Espagne cyangwa hanze yayo, aho amakipe amwe yagaragaje ko amwifuza kubera ubunararibonye bwe no gukina ku rwego rwo hejuru.
Niba ntagihindutse, abafana ba Real Madrid bazasezera Lucas Vázquez nyuma y’Irushanwa rya FIFA Club World Cup rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azaba arangije inshingano ze mu buryo bwemewe n’amategeko. Gusa bizaba ari n’umwanya mwiza wo kumushimira ku bwitange n’uruhare yagize mu mateka ya Real Madrid.
