• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Lugushwa: Abaturage bamaganye umutwe wa Wazalendo, basaba ubutabera n’umutekano

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
November 21, 2025
in Amakuru, Karabaye, Politike
0
Lugushwa: Abaturage bamaganye umutwe wa Wazalendo, basaba ubutabera n’umutekano
0
SHARES
4
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Mu mujyi wa Lugushwa, umwe mu duce dukomeye dukorerwamo ubucuruzi muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa umwuka mubi udasanzwe nyuma y’imyigaragambyo ikaze yabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025. Abaturage benshi bagiye mu mihanda baririmba indirimbo zo kwamagana umutwe wa Wazalendo, babasaba kuva mu gace kabo “kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.”

Iyi myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umuyobozi, bivugwa ko yishwe n’abarwanyi ba Wazalendo bamukubise inkoni, bakaba bakeka ko bazaba zaramukubise inkoni zigeze ku ijana na mirongwitanu. Uru rupfu rwababaje abaturage, bituma bafata icyemezo cyo kugaragaza agahinda kabo ku mugaragaro.

Mu mihanda minini ya centre ya Lugushwa, hari amapine yatwitswe mu rwego rwo kugaragaza uburakari. Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho amagambo akomeye nka: “Turambiwe ihohoterwa,” “Lugushwa si ikibuga cy’intambara,” na “Nimudukize Wazalendo!” Amashusho yafashwe n’abaturage agaragaza imbaga nyinshi ivuza induru, yishingikirije ku gukurwaho burundu kw’aba barwanyi.

Abaturage bavuga ko kuva Wazalendo yagera muri aka gace, umutekano wabo wagabanutse cyane, hakiyongeraho ibikorwa byo gufatwa ku ngufu, gukubita no gutotezwa byabaye nk’ihame. Umwe mu baturage yagize ati: “Twabuze umuyobozi wacu ejo hashize, none ubwoba buradutashye. Lugushwa irashaka amahoro, si uguhorana imbere imbunda.”

Lugushwa ni kamwe mu duce twubakiyeho ubucuruzi bw’Akarere ka Mwenga no muri Kivu y’Amajyepfo muri rusange, ariko iminsi yashize yatewe icyasha n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ihohoterwa n’umutekano muke. Abaturage barasaba ubuyobozi bw’intara ndetse na Leta ya Kinshasa kugira icyo bikora vuba kugira ngo ituze n’ubuzima busanzwe byongere kugaruka.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ntacyo buratangaza ku mugaragaro ku rupfu rw’uriya muyobozi cyangwa ku busabe bw’abigaragambya. Ariko umwuka ukomeje kuba mubi, abaturage bagasaba ko ikibazo cy’umutekano gikemurwa “mu maguru mashya” mbere y’uko ibintu bikomera kurushaho.

Lugushwa: Abaturage Bamaganye umutwe wa Wazalendo, basaba ubutabera n’umutekano

ADVERTISEMENT
Previous Post

Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

Next Post

Antoine Semenyo ari mu gihirahiro, nyuma yo kwifuzwa n’amakipe akomeye

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Antoine Semenyo ari mu gihirahiro, nyuma yo kwifuzwa n’amakipe akomeye

Antoine Semenyo ari mu gihirahiro, nyuma yo kwifuzwa n'amakipe akomeye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

July 1, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Muhanga: Umuryango w’abantu batatu utishoboye uhangayikishijwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu yasenyutse

Muhanga: Umuryango w’abantu batatu utishoboye uhangayikishijwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu yasenyutse

January 8, 2026
Cuti Romero aranenga abayobozi ba Tottenham kubura ijambo mu bihe bigoye by’ikipe

Burera: Abaturage bahisemo kujya bagendana amatungo yabo aho bagiye hose kubera ubwiyongere bw’ubujura

January 8, 2026
Cuti Romero aranenga abayobozi ba Tottenham kubura ijambo mu bihe bigoye by’ikipe

Cuti Romero aranenga abayobozi ba Tottenham kubura ijambo mu bihe bigoye by’ikipe

January 8, 2026
Gashinya: Abaturage baratabaza kubera inda ziterwa abangavu

Gashinya: Abaturage baratabaza kubera inda ziterwa abangavu

January 8, 2026

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Muhanga: Umuryango w’abantu batatu utishoboye uhangayikishijwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu yasenyutse

Muhanga: Umuryango w’abantu batatu utishoboye uhangayikishijwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu yasenyutse

January 8, 2026
Cuti Romero aranenga abayobozi ba Tottenham kubura ijambo mu bihe bigoye by’ikipe

Burera: Abaturage bahisemo kujya bagendana amatungo yabo aho bagiye hose kubera ubwiyongere bw’ubujura

January 8, 2026
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com