Mu mujyi wa Lugushwa, umwe mu duce dukomeye dukorerwamo ubucuruzi muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa umwuka mubi udasanzwe nyuma y’imyigaragambyo ikaze yabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025. Abaturage benshi bagiye mu mihanda baririmba indirimbo zo kwamagana umutwe wa Wazalendo, babasaba kuva mu gace kabo “kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.”
Iyi myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umuyobozi, bivugwa ko yishwe n’abarwanyi ba Wazalendo bamukubise inkoni, bakaba bakeka ko bazaba zaramukubise inkoni zigeze ku ijana na mirongwitanu. Uru rupfu rwababaje abaturage, bituma bafata icyemezo cyo kugaragaza agahinda kabo ku mugaragaro.
Mu mihanda minini ya centre ya Lugushwa, hari amapine yatwitswe mu rwego rwo kugaragaza uburakari. Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho amagambo akomeye nka: “Turambiwe ihohoterwa,” “Lugushwa si ikibuga cy’intambara,” na “Nimudukize Wazalendo!” Amashusho yafashwe n’abaturage agaragaza imbaga nyinshi ivuza induru, yishingikirije ku gukurwaho burundu kw’aba barwanyi.
Abaturage bavuga ko kuva Wazalendo yagera muri aka gace, umutekano wabo wagabanutse cyane, hakiyongeraho ibikorwa byo gufatwa ku ngufu, gukubita no gutotezwa byabaye nk’ihame. Umwe mu baturage yagize ati: “Twabuze umuyobozi wacu ejo hashize, none ubwoba buradutashye. Lugushwa irashaka amahoro, si uguhorana imbere imbunda.”
Lugushwa ni kamwe mu duce twubakiyeho ubucuruzi bw’Akarere ka Mwenga no muri Kivu y’Amajyepfo muri rusange, ariko iminsi yashize yatewe icyasha n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ihohoterwa n’umutekano muke. Abaturage barasaba ubuyobozi bw’intara ndetse na Leta ya Kinshasa kugira icyo bikora vuba kugira ngo ituze n’ubuzima busanzwe byongere kugaruka.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ntacyo buratangaza ku mugaragaro ku rupfu rw’uriya muyobozi cyangwa ku busabe bw’abigaragambya. Ariko umwuka ukomeje kuba mubi, abaturage bagasaba ko ikibazo cy’umutekano gikemurwa “mu maguru mashya” mbere y’uko ibintu bikomera kurushaho.















