Uwahembwe Ballon d’Or mu 2018, akaba umwe mu bakinnyi beza isi yagize mu myaka ya vuba, Luka Modrić, ari hafi kuba umwe mu bashoramari bashya bagiye kugura imigabane ya Swansea City, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza (Championship).
Amakuru yizewe avuga ko impande zombi zimaze kumvikana ku masezerano, hasigaye gusa gutangaza ku mugaragaro ibisobanuro byayo.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Croatia, usanzwe ukinira Real Madrid, aracyari ku rwego rwo hejuru mu kibuga, kandi nubwo yiteguye kuba umwe mu banyamigabane ba Swansea, ibi ntibizahungabanya urugendo rwe nk’umukinnyi.
Modrić aracyafite icyifuzo gikomeye cyo gukomeza gukinira Real Madrid, ndetse n’imibare ye kuri uyu mwaka irerekana ko akomeje gutsinda no kwitwara neza kurusha uko byari bimeze mu mwaka ushize.
Luka Modrić azwi nk’umukinnyi w’intangarugero, wubashywe ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko akaba akundwa bikomeye n’abafana ba Real Madrid.
Aho anyura hose, ahabwa icyubahiro gikomeye, abakunzi b’umupira bamugaragariza urukundo n’ishimwe ridasanzwe.
Kwinjira kwe mu buyobozi bw’ikipe ya Swansea biri muri gahunda y’itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika rifite imigabane myinshi muri iyo kipe, rishaka kuyizamura no kuyisubiza mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’u Bwongereza Premier League.
Ubu buryo bushya bwo kuyifasha buzaba ari ikimenyetso cy’uko iyo kipe ifite icyerekezo gishya cyubakiye ku bunararibonye n’ubwenge bw’abigeze kuba ku isonga mu mupira mpuzamahanga.
Ibi kandi bizaba ari nko kugaruka kwa Modrić mu mupira w’u Bwongereza, nyuma y’imyaka myinshi avuye muri Tottenham Hotspur mbere yo kwerekeza muri Real Madrid.
Nubwo agarutse mu buryo butandukanye, abafana ba Swansea bazamwakira nk’intwari, ndetse ntakabuza bazamukunda kubera ubunararibonye bwe n’uruhare ashobora kugira mu iterambere ry’ikipe yabo.
